Yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagatare II mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ubwo inzego z’umutekano zajyaga aho yabaga zitabajwe n’abaturanyi be bari bamaze iminsi batamubona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jane, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari amaze iminsi ataboneka, telefone ye idacamo.
Ati “Umurambo we wasanzwe mu nzu yabagamo, birakekwa ko yaba yiyahuye. Abo babanaga mu gipangu baraduhamagaye batubwira ko bamaze iminsi batamubona kandi ko aho aba hakinze, twagiyeyo rero dufatanyije n’inzego z’umutekano twica urugi tumusanga mu cyumba amanitse mu kibambasi mu ijosi harimo umugozi wa mudasobwa ye.”
Ingabire yakomeje avuga ko kuri ubu inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo zimenye niba koko yaba yariyahuye cyangwa se niba yarishwe.
Yasabye abaturage kandi kujya batanga amakuru cyane cyane ku bantu baturanye baba bamaze iminsi batabona.
Ati “Iyo abaturage batanze amakuru hakiri kare hari nubwo uwashakaga kwiyahura tumuramira rero ni ingenzi kuba ijisho rya mugenzi wawe yaba uwo mukorana, uwo muturanye cyane cyane abo mubana mu gipangu.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyo yazize.
Uyu mukobwa witabye Imana avuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, yari yaragiye gutura muri Nyagatare kubera impamvu z’akazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!