Nyagatare: Yafashwe agerageza guha Umupolisi ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kamena 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 35 kuri uyu wa 18 Kamena yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe, ubwo yashakaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 10 Frw ngo arekure umunyacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamudun Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo yashatse gutanga ruswa ku mupolisi kugira ngo hafungurwe uwari wafatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nyuma y’uko Polisi ifashe umugabo wakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge haje undi ashaka guha umupolisi amafaranga kugira ngo bamurekure, ahita afatwa.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yafashwe mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, aho yari afite telefone yakoreragaho ubwo bucuruzi, mu gihe yaragifatwa yahamagawe n’abandi bakoranaga bamubaza niba atafashwe, bamenye ko yafashwe bihutira kujya kuri Polisi bashaka kumufunguza aribwo uwagerageje gutanga ruswa yafatwaga.

CIP Twizeyimana yakomeje abwira abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko aberaho kuyubahiriza, iyo atubahirijwe neza ubikoze arabihanirwa kandi ni nabyo ntandaro yo gukora ibyaha bihungabanya umutekano.

Ati “Iyo utubahirije amategeko bigira ingaruka k’umutekano, bikimakaza gukora ibyaha bitandukanye birimo no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kubikoresha kandi twese tuzi neza ko aho byageze umutekano uba muke bitewe n’ingaruka zabyo.”

CIP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage kwirinda gushaka serivisi mu buryo bwihuse kandi bunyuranyije n’amategeko kuko ariyo ntandaro yo gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo washatse gutanga ruswa, akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare kugira ngo ibyo akurikiranweho bikorweho iperereza.

Aramutswe ahamwe n’icyaha cyo gutanga ruswa yahanishwa ingingo ya kane mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza