Nyagatare: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranweho gutanga isoko binyuranyije n’amategeko no kunyereza miliyoni 12 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Rwimiyaga, Byiringiro Daniel, yatawe muri yombi akekwaho gutanga isoko ryo kuvugurura inyubako y’ishuri mu buryo budakurikije amategeko.

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Werurwe 2020 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi uyu mugabo.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko Byiringiro anakekwaho kunyereza miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda mu ishuri yayoboraga.

Ati “Uyu aranakekwaho kunyereza miliyoni 12 Frw, nyuma y’igenzura ry’ikoreshwa ry’imari ryakozwe n’abagenzuzi b’imari b’Akarere ka Nyagatare hagati ya Mata n’Ugushyingo muri 2019.”

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ikorwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha, anashishikariza Abanyarwanda kwirinda kunyereza ibya rubanda bashinzwe gucunga. Yashimiye abakomeje gutunga agatoki abakora ibyaha ngo bashyikirizwe ubutabera.

Kugeza ubu Byiringiro Daniel afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamiyaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .