Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko abaturage ari bo batanze amakuru ko Muhawenimana akora inzoga zitujuje ubuziranenge hahita hategurwa igikorwa cyo kumufata bikorwa kuwa Kane.
Yagize ati “Abapolisi bamaze kumenya ayo makuru bagiye iwe basanga hateretse ingunguru zirimo izo nzoga. Bamubajije ibyangombwa by’ikigo gitsura ubuziranenge (RSB) basanga ntabyo afite, bigaragara ko inzoga akora nta buziranenge zujuje.”
Iyo Muhawenimana yamaraga gukora izi nzoga yazishyiraga mu macupa agapfundikira akaziranguza abandi bantu. Izi nzoga zahise zimenerwa imbere y’abaturage, Polisi inabaha ubutumwa bwo kuzirinda, bagaragarizwa ingaruka zazo ku buzima bwabo no ku mutekano wabo.
CIP Twizeyimana yagize ati “Iyo bakora ziriya nzoga bavangavanga ibintu byinshi utamenya ubwoko bwabyo. Abaturage tubagaragariza ko kunywa izo nzoga bishobora kubagiraho ingaruka ku buzima bwabo mu gihe cya vuba cyangwa kirekire. Ikindi kandi iyo bamaze guhaga ziriya nzoga (gusinda) batangira gukora ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bayatanga. Yabagaragarije ko amategeko ahana umuntu wese ukora ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge, abasaba kubyirinda.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TANGA IGITEKEREZO