00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Umuturage ufite inka icyenda zakubiswe n’inkuba amaze gushumbushwa izindi 28

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 August 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Umuturage witwa Kobusingye Scovia wo mu Karere ka Nyagatare uherutse gupfusha inka icyenda zikubiswe n’inkuba amaze gushumbushwa inka 28 n’abaturage, banamwitura uburyo umuryango we ubabanira neza.

Ni inka ari kugenda agabirwa n’abaturanyi be bo mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Mbale. Tariki ya 14 Kanama nibwo ahagana ku mugoroba inka icyenda zakubiswe n’inkuba zose zihita zipfa, izo nka zari zirimo zirindwi zifite inyana zakamwaga, ikimasa ndetse n’indi yahakaga.

Kobusingye yavuze ko zari inka yari yishingikirijeho avuga ko ari akababaro gupfusha inka zingana gutyo, nyuma y’aho abaturanyi be babimenyeye byageze ku mugoroba amaze gushumbushwa inka icumi.

Ku wa Kabiri mu nteko y’abaturage ubwo banasurwaga n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, abaturage bahise baremera Kobusingye inka 24 kugira ngo yongere yorore nk’abandi, abaturage bavuze ko bamuhaye inka kuko asanzwe ari umuturanyi mwiza ubabanira neza.

Kuri uyu wa Gatatu yongeye kwakira izindi nka eshatu bituma kuri ubu amaze kwakira inka 28 zishumbusha inka icyenda zari zakubiswe n’inkuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabwiye IGIHE ko kuba abaturage bashumbusha undi muturage ari indangagaciro buri wese akwiriye guharanira kugira mu gihe akiri ku isi.

Ati “ Icya mbere navuga ni uko ari ikimenyetso cyuko mu muco wacu harimo ibisubizo by’ibibazo byinshi, gushumbusha umuntu wagize ibyago ntabwo ari ubwa mbere bibayeho ni ibintu bisanzwe mu muco Nyarwanda abantu rero bakwiriye gukomeza kwifashisha umuco mu gukemura ibibazo bisanzwe mu muryango Nyarwanda.”

Icya kabiri yavuze ko inka 28 zatanzwe zitaturutse ku muturage umwe cyangwa babiri ahubwo ngo zaturutse ku baturage benshi aho buri umwe yagendaga atanga imwe imwe mu rwego rwo gufasha mugenzi wabo usanzwe ubabanira neza.

Meya Gasana yakomeje agira ati “ Icya gatatu ni isomo ku bana kuko uriya mudamu asanzwe ari umupfakazi wagize ikibazo apfusha inka abandi baturage bihutira kumutabara kuko asanzwe ababanira neza, buri munyarwanda rero agiye abanira neza mugenzi we byabyara ibisubizo byinshi twakwishakamo ikindi bikanafasha abana bacu ku kubaraga umuco mwiza.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kandi gukomeza gushyira hamwe ntibibe mu gushumbusha uwapfushije inka gusa ngo ahubwo banafatanye no gukemura ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo nko gufasha abadafite amacumbi kubona aho kuba, kubakira ubwiherero abatabufite n’ibindi bibazo bitandukanye bigenda biboneka aho batuye.

Kobusingye amaze gushumbushwa inka 28 nyuma y'uko inkuba ikubise icyenda yari yoroye
Meya wa Nyagatare Gasana Stephen yashimye uburyo abaturage baremeye mugenzi wabo wagize ibyago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .