Nyagatare: Umushoferi yafatanwe magendu y’amabuye y’agaciro ibiro 350

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kanama 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba yafashe umusore w’imyaka 33 wari upakiye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti angana n’ibiro 350, yari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uriya mushoferi yari yakoresheje amayeri kugira ngo ajijishe ariko kubera amakuru Polisi yari ifite yaje gufatwa.

Ati “Yabanje gupakira imifuka y’amabuye y’agaciro nyuma hejuru yayo apakiraho imifuka irimo amashu. Ariko kubera ko abaturage bari bahaye amakuru Polisi ko uwo muntu avuye gupakira amabuye y’agaciro akuye muri Uganda, abapolisi bahise bamufatana ariya mabuye.”

CIP Twizeyimana yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubufatanye barwanya ibyaha,batangira amakuru ku gihe.

Uyu wafashwe yavuze ko amabuye y’agaciro yari avuye muri Uganda mu buryo bwa magendu agapakirirwa mu Rwanda. Ngo hari umuntu wari wamuhaye akazi ko kuyamujyanira mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .