Nyagatare: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka yakomerekeyemo batanu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Mutarama 2019 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Mutarama 2019, mu karere ka Nyagatare habereye impanuka y’imodoka yarenze umuhanda igahitana ubuzima bw’umugabo umwe, wari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Rutakara mu Murenge wa Nyagatare ubwo imodoka ya Toyota RAV 4 yari itwaye abantu batandatu bagiye mu bukwe, yarengaga umuhanda.

Abari muri iyo modoka bose bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Nyagatare ari naho umwe yaguye, undi wakomeretse cyane ajyanwa ku bitaro Gisirikare bya Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yahamirije IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe wari utwaye imodoka mu gihe abandi bajyanywe mu bitaro.

Yagize ati “Usibye uwari uyitwaye witabye Imana, abandi baracyari kwa muganga bari gukurikiranwa.”

SSP Ndushabandi yakomeje asaba abatwara imodoka kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Ubutumwa ni uko abantu bagerageza kubahiriza umuvuduko ntibiringire umuhanda uko uteye n’imodoka baba batwaye. Ntawe ukwiriye kurenza 80km/h mu cyaro.”

Yakomeje avuga ko hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba koko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko cyangwa indi mpamvu yihariye.

Iyi modoka yarenze umuhanda irangirika bikomeye
Uwari utwaye iyi modoka yitabye Imana, abandi batanu bari bayirimo ubu bari mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza