Nyagatare: Ubuyobozi bwihaye ukwezi kumwe ko gukura abana 606 mu mirire mibi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Gashyantare 2019 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwihaye ukwezi kumwe ko kurandura ikibazo cy’imirire mibi kigaragara ku bana 606 bo muri aka karere.

Abaturage bavuga ko ubukana bw’iki kibazo buturuka ku mpamvu zitandukanye zirimo n’ababyeyi bahabwa amata y’abana n’ibindi bibafasha mu kurwanya imirire mibi bakabigurisha.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi mu mpera z’icyumweru gishize, aho bwatangirijwe mu Murenge wa Gatunda, ahabarurwa abana 57 bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge bavuga ko hakigaragara ababyeyi bahabwa amata n’ibindi bigamije kuzahura abana babo, aho kubibaha bakabigurisha. Iyi ikaba imwe mu mpamvu ituma hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

Sahinkuye Leonidas yagize ati “Ubundi kugira ngo hano hagaragare ikibazo cy’imirire mibi bituruka ku myumvire y’ababyeyi b’abana. Leta ibaha amata aho kuyaha abana bakayagurisha amafaranga bakajya kuyanywera.”

Yakomeje avuga ko hari n’abandi binangira bakanga kugana igikoni cy’umudugudu kugira ngo bahabwe inyigisho ijyanye no gutegura indyo yuzuye.

Ati “Dufite n’abandi baturage binangira bakanga kugana igikoni cy’umudugudu ngo bigishwe gutegura indyo yuzuye, nyamara bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, abo nabo bari mu badusubiza inyuma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye IGIHE ko bihaye ukwezi kumwe kugira ngo abo bana 606 babe bavuye mu mirire mibi.

Yagize ati “Twihaye ukwezi kumwe ko gukurikirana bariya bana 606 kugira ngo tubakure mu mirire mibi, ibishoboka byose tuzabikora harimo no kwigisha ababyeyi babo uburyo bazajya babategurira ifunguro ryuzuye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri aka karere imyumvire ya bamwe mu babyeyi, abaturage batita ku karima k’igikoni n’abandi bagaragarwaho isuku nke, biri mu bituma ikibazo cy’imirire mibi kikihagaragara.

Murekatete ahamya ko ibibazo bihari babihagurukiye cyane ku buryo bizeye ko mu kwezi kumwe bazaba babikemuye.

Akarere ka Nyagatare gafite abana 606 bagaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi. Muri bo 547 bagaragara mu ibara ry’umuhondo, 59 bakaba mu ibara ry’umutuku.

Imibare igaragaza ko muri Nyagatare abana bari hagati y’amezi 6-23 bafite ikibazo cy’igwingira bangana na 31% mu gihe mu gihugu hose imibare yo muri 2015 igaragaza ko abana 16% bavuka baragwingiye.

Dr Asiimwe aherutse kuvuga ko Leta itanga miliyari 6Frw buri mwaka mu kugura ifu y’abana ya Shisha Kibondo ikungahaye ku ntungamubiri, ariko ngo usanga abayihabwa imibare ikiri hasi cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko mu kwezi kumwe ikibazo cy'abana bafite imirire mibi kizaba cyakemutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza