Aya mabalo yafashwe atwawe kuri moto ebyiri afatirwa mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagali ka Rwimiyaga, Umudugudu wa Rwimiyaga ll.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo yafashwe ubwo yari amaze kwinjiza mu gihugu amabaro y’imyenda, abaturage bamubona ari kuyapakira kuri moto, bahita bahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati “Polisi yahamagawe n’abaturage bavuga ko uwo yinjije mu gihugu amabaro y’imyenda ya caguwa kandi ayikuye muri Uganda, abapolisi bahise bakora ibikorwa byo kumufata bageze iwe bahasanga amabaro 10 y’imyenda ya caguwa, ariko abari bayatwaye kuri moto bahise biruka.”
“Akimara gufatwa yatangaje ko aya mabaro atari aye ahubwo ari ay’umuturae utuye mu Murenge wa Matimba usanzwe acuruza imyenda.
SP Twizeyimana yongeye ko uyu wafashwe na we asanzwe ari umucuruzi w’imyenda muri Rwimiyaga, kandi abaturage bakunze kuvuga ko yinjiza mu gihugu imyenda ya caguwa ayikuye muri Uganda akoresheje inzira zitemewe.”
SP Twizeyimana yaburiye abaturage baturiye imipaka kureka kwinjiza mu gihugu magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe.
Yakomeje avuga ko magendu ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu kuko ibicuruzwa biba bitasoze bityo iterambere rikadindira, anibutsa ko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zahagurukiye kubafata, kandi ko ubifatiwemo ahanwa bikomeye harimo no gufungwa.
Yasoje ashimira abaturage bose bagira uruhare mu gutanga amakuru atuma abakora ibyaha bafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rwimiyaga, ngo hakurikizwe amategeko.
Amabaro y’imyenda yafatanwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA) ishami rya Kagitumba.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!