Nyagatare: Polisi yafashe litiro 47 za Kanyanga harimo izafashwe zirimo gukorwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2020 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yakoze igikorwa cyo kurwanya ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Muri iki gikorwa hafashwe abantu Bane bafatanwa litiro 47 z’icyo kiyobyabwenge, muri izo litiro zose harimo 20, abapolisi basanze zirimo gukorerwa mu rugo rw’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abo bantu bafatiwe mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare, bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe umunsi umwe. Bafashwe barimo kunywa kiriya kiyobyabwenge cya Kanyanga. Uyikora yahise acika, ubu aracyari gushakishwa.”

CIP Twizeyimana avuga ko abo bantu bafatiwe mu mirenge ya Karangazi, Tabagwe n’Umurenge wa Musheri.

Ati “Turashimira ubufatanye bukomeje kuranga abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu kurwanya ibiyobyabwenge, ariko cyane cyane abo muri iriya mirenge bafashije abapolisi gufata bariya bacuruzi b’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Turasaba n’abandi gukomeza ubufatanye.”

Yakomeje yibutsa abaturage ko Kanyanga ibarirwa mu biyobyabwenge byoroheje bityo amategeko y’u Rwanda akaba ahana umuntu wese uyifatanwe yaba ayinywa, ayicuruza cyangwa ayikwirakwiza.

Abafashwe bose bagiye bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe iperereza.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .