Nyagatare: Polisi yafashe ibiro 300 by’amabuye y’agaciro ya magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2020 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi ahagana saa tatu Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa abantu babiri barimo umugabo n’umugore bapakiye ibiro 300 by’amabuye y’agaciro mu modoka.

Bafatiwe mu murenge wa Rwempasha mu kagari ka Rwempasha mu mudugudu wa Rwahi mu karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasizirazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko umwe mu baturage batuye ahitwa ku muyanja mu murenge wa Rwempasha ari we wabonye abantu bapakira ibintu mu modoka atanga amakuru.

CIP Twizeyimana yagize ati “Umuturage yabonye bapakira ibintu mu modoka agira amakenga aziko ari ibicuruzwa bya magendu. Yahise ahamagara kuri Polisi ya Rwempasha bakurikirana ya modoka basanga ipakiye ariya mabuye y’agaciro.”

Umushoferi yemera ko yahawe akazi n’uwo mugore ko gutwara iyo modoka ariko atari ko ari ubucuruzi bwa magendu.

CIP Twizeyimana yagize “ Nubwo umushoferi yemeza ko yahawe akazi n’uriya mugore, uriya mugore nawe nta byangombwa afite bimwemerera gucuruza amabuye y’agaciro kandi nta n’ubwo asobanura neza aho ariya mabuye ayavana n’aho yari ayajyanye.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru anabakangurira gukomeza ubufatanye mu kugaragaza inzira zose zikoreshwa mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha.

Ati “Magendu iyo ariyo yose ntiyemewe, ariko iyo bibaye amabuye y’agaciro biba bibi kurushaho kuko bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu ndetse n’abashoramari bafite ibyangombwa byo gukora ubwo bucuruzi bakahahombera kuko amabuye ata agaciro.”

Yasabye ababikora kubireka kuko n’ubundi bazafatwa bahanwe hakurikijwe amategeko ndetse kandi bamburwe ayo mabuye ndetse n’imodoka yari iyatwaye ifatirwe.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .