00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Polisi yafashe amashashi ibihumbi 22 atemewe gukoreshwa mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 August 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yafashe umucuruzi afite amashashi amakarito 110 arimo amashashi ibihumbi 22 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, yafashwe ubwo yari amaze kuyinjiza mu gihugu ayakuye mu gihugu cya Uganda.

Aya mashashi yafashwe kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Kanama mu Mudugudu wa Gikukuru, Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Karama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mugore yafashwe ageregeza kwinjiza mu gihugu amashashi atemewe gukoreshwa mu Rwanda ayakuye mu gihugu cy’abaturanyi.

Ati“Polisi yahawe amakuru n’umuturage ko agiye kwinjiza amashashi atemewe ayakuye mu gihugu cya Uganda akoresheje inzira zitemewe (Panya) ahitwa Mukoki. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata nibwo yafatirwaga mu Kagali ka Kabuga afite amashashi amakarito 110, ahita ajyanwa kuri Polisi.”

Uwo mugore akimara gufatwa yatangaje ko ayo mashashi yari agiye kuyagurisha abacuruzi bo mu Murenge wa Ngarama ari naho yaje aturuka.

SP Twizeyimana, yihanagirije abantu bose bakora ubucuruzi kwirinda gukoresha ibintu bitemewe cyane cyane ko amashashi yangiza ibidukikije. Yanabibukije ko iyo ukoresheje isashi ukayijugunya mu murima utongera kwera kuko ikumira amazi ntagere mu butaka. Yaboneyeho kwihanangiriza abantu bajya mu bihugu duturanye bakinjiza ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda ko batazihanganira.

SP Twizeyimana yasabye abaturarwanda bose kujya batanga amakuru kandi ku gihe, igihe babonye abantu bakora ibyaha, cyane cyane abantu binjiza magendu mu gihugu.

Uwafashwe n’ibyo yafatwanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB ) ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo mashashi n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo mashashi n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amashashi n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo mashashi n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Uyu mugore yafashwe avanye amashashi muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .