00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Mudugudu uregwa gukubita umunyamakuru yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona wo mu Karere ka Nyagatare, Kalisa Sam, uregwa gukubita umunyamakuru witwa Ntirenganya Charles, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, we yigarama ibyo gukubita uyu munyamakuru.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga nibwo Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, Kalisa Sam n’undi musore bareganwa bitabye Urukiko Rw’Ibanze rwa Nyagatare aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umunyamakuru wa Flash FM, Ntirenganya Charles.

Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe tariki ya 18 Nyakanga ubwo abanyamakuru babiri ba Flash FM bari bari mu kazi umwe aza gukubitwa n’abarimo umuyobozi w’Umudugudu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwahise buhakana bwivuye inyuma ibyo gukubitwa k’uyu munyamakuru.

Bukeye bwaho tariki ya 19 Nyakanga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimo uwo muyobozi w’Umudugudu n’undi musore umwe mu gihe undi yahise atoroka.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwatangiye kubaburanisha ifungwa n’ifungura ry’agatengayo. Uru rubanza rwatangiye ahagana Saa yine n’igice.

Umushinjacyaha Bimenyimana Jean Louis yavuze ko tariki ya 18 Nyakanga, abanyamakuru babiri aribo Ntirenganya Charles na Mukunzi Fidèle bari bari mu kazi ko gutara amakuru, bageze mu Mudugudu wa Rubona bahasanga bariyeri bahitamo kujya kubaza umuyobozi w’Umudugudu uko bimeze.

Ngo bakimugeraho, bamweretse ibyangombwa bibaranga anabasaba kumwereka urupapuro rw’inzira rubemerera kugenda kandi Akarere kari muri Guma mu rugo.

Umukuru w’Umudugudu, Kalisa Sam ngo yahise ahamagara umukuru wa Polisi mu Murenge wa Karangazi amubwira ko hari abantu biyita abanyamakuru bari kumwe, amutegeka kubamushyira. Bageze mu nzira ngo ntibumvikanye ku nzira banyuramo, uwo muyobozi akubita uwo munyamakuru inkoni, undi witwa Mutsinzi bafunganwe na we ngo amwongera indi.

Raporo ya muganga w’ibitaro bikuru bya Nyagatare, ngo yagaragaje ko Ntirenganya yakubiswe inkoni kuko yari afite imibyimba n’ububabare, ni mu gihe umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Karangazi yari yatangaje ko uwo munyamakuru atakubiswe.

Umushinjacyaha yavuze ko mu majwi yafashwe n’umunyamakuru Ntirenganya, yumvikanamo we ubwe avuga ati “ Najyaga numva ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakubita abaturage none ndabibonye.”

Iryo jwi rikomeza rigira riti “ Murankubise” asa n’uwenda kurira.

Umukuru w’Umudugudu Kalisa Sam we yumvikanamo avuga ati “ Yego ahubwo turakongera”.

Amafoto yafashwe n’ubugenzacyaha agaragaza ko Ntirenganya yari afite ibikomere n’inguma mu gatuza, aha akaba ariho ubushinjacyaha bwahereye busabira Umukuru w’Umudugudu wa Rubona n’undi musore bafunganwe kuba bafunzwe iminsi 30 ngo kuko bashobora gusibanganya ibimenyetso.

Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Kalisa Sam, yahawe umwanya wo kwiregura ahakana ibyo aregwa. Yavuze ko abishingira ku batangabuhamyua barimo abaturage, ukuriye Polisi ku Murenge wa Karangazi ndetse n’umuganga wakiriye uyu munyamakuru bwa mbere bose bavuze ko atamukubise.

Umwunganizi w’abaregwa, Mukwiza Fidèle, yasabye urukiko kubarekura ngo kuko nta kintu na kimwe icyo gihe cyagaragazaga ko ari abanyamakuru uretse umwe wari ufite ikarita.

Yasabye urukiko kubaburanisha nk’aho atari abanyamakuru ngo kuko ku gitangazamakuru bakorera ari abakorerabushake.

Yakomeje asobanura ko impamvu uyu mukuru w’Umudugudu yari afite inkoni ari uko yari avuye mu nka kuko asanzwe ari umworozi.

Yavuze kandi ko impamvu umuganga wo ku kigo nderabuzima yamuhaye imiti ariko ntagaragaze ko yakubiswe, ari uko yivugiye ko ababara.

Ku kijyanye n’amajwi yafashwe, yavuze ko bishoboka ko yakuwe ahandi ngo kuko atari ijwi rya Kalisa Sam uregwa. Yasabye ko abo yunganira bakurikiranwa badafunzwe kuko batatoroka.

Meya wa Nyagatare n’umupolisi bashinjwe guhisha ibimenyetso

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yashinjwe n’umunyamakuru guhishira ibimenyetso. Ntirenganya Charles wakubiswe yavuze ko Meya yabikoze atera ubwoba abatangabuhamya bari bamuvuguruje, nyuma y’aho atangarije ko umunyamakuru atakubiswe.

Abatangabuhamya barimo abaturage na muganga ngo nyuma yo kumva ko uyu muyobozi yavuze ko umunyamakuru atakubiswe, nabo bahinduye imvugo birinda kumuvuguruza.

Undi washinjwe gufotora igice cy’umunyamakuru atakubiswemo ni komanda ukuriye Polisi mu Murenge wa Karangazi. Ngo yahuye n’uyu munyamakuru amufotora igice abatamukubisemo.

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo uzatangazwa tariki ya 9 Kanama Saa tatu z’amanywa.

Urubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rw'ibanze rwa Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .