Nyagatare: Mu nzu zisaga 800 zizubakirwa abatishoboye bitarenze Werurwe 2020, hamaze gutahwa 21

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Mutarama 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko mu nzu 828 zizubakirwa imiryango itagira aho kuba muri uyu mwaka, hamaze kubakwa no gutahwa inzu 21 mu gihe hasiye amezi abiri ngo igihe ntarengwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatanze kigere.

Minisitiri W’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, aherutse gutangaza ko Werurwe izarangira mu turere twose hubatswe inzu zisaga ibihumbi 11 zubakiwe imiryango yabaruwe itagira aho kuba. Yavuze ko ibi babyumvikanye n’abayobozi b’uturere kandi biteguye kubishyira mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020 mu Karere ka Rwamagana, habereye umwiherero w’abayobozi bose bo mu Karere ka Nyagatare barimo abo mu nama njyanama, ab’uturere n’imirenge ndetse n’abafatanyabikorwa.

Uyu mwiherero wari ugamije kwisuzuma no kurebera hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Kamanzi Elie, umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima, akaba n’umwe mu bashinzwe gukurikirana ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko mu nzu 828 zagombaga gusanwa babaruye muri Kamena umwaka ushize hamaze kubakwa 21.

Yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahuye nazo mu gukemura iki kibazo harimo kubura ibibanza byo kubakaho, imvura nyinshi yaguye bikadindiza kubaka izi nzu n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko hari izindi nzu 420 uku kwezi kuzasiga zuzuye neza zitujwemo indi miryango.

Ati “ Mu by’ukuri izo nzu nizo tumaze gutaha, ariko dufite izindi nzu 420 zigomba gutahwa muri iyi minsi, kuko ubu ziri mu kigero cyo gusakarwa turumva rero ko tuzaba tugejeje hafi 450, tukaba dutekereza ko byatewe n’imvura, twubakaga inzu zikagwa ariko ubu izirenga 400 ageze aho gusakarwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu yandi mezi abiri bazarwana no kubaka izindi nzu zizaba zisigaye kandi ngo bizeye kubigeraho.

Yavuze ko akarere ayoboye kagira abimukira benshi kuburyo bituma buri mwaka babarura imiryango myinshi idafite aho kuba wakurikirana ugasanga ni abantu bagiye bahimukira.

Mu bindi bibazo byagaragajwe muri aka Karere bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bikwiye gukemurwa harimo gusana inzu 1521, ubwiherero bugomba kubakwa ni 378, gusana ubwiherero bumeze nabi ibihumbi 4078, abararana n’amatungo 2348.

Umwiherero witabiriwe n'abayobozi batandukanye mu Karere ka Nyagatare
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudien avuga ko bafite inzu 420 ziri gusakarwa zizarangirana n'ukwezi kwa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .