Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020 ubwo yari mu Karere ka Nyagatare, mu nama mpuzabikorwa y’Akarere.
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ugereranyije umusaruro uboneka mu Karere ka Nyagatare n’ukwiriye kuba uboneka, bitajyanye bitewe n’abantu bamwe batubahiriza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi.
Yavuze ko muri aka Karere hakiri umubare munini w’abahinzi badakoresha inyongeramusaruro, n’abandi bahinga bageza saa yine bakigira kunywa inzoga.
Ati “Ntabwo dushobora gutera imbere nk’Akarere abantu bacu benshi bari mu biyobyabwenge, bari mu byaha bitandukanye, bagomba gukora cyane umubare munini ukava mu byaha tugashyira imbere umurimo.”
“Ubundi abantu bahinga bagataha saa yine nababonye hake, abantu barakora saa sita bakajya gufata ifunguro bakongera bagasubira gukora, saa kumi n’imwe bagataha bakajya gutegura amafunguro. Ariko kumva ko dushobora gutera imbere twakoze tukagera saa yine tukajya mu biyobyabwenge, tukanywa inzoga, ntabwo bikora.”
Yakomeje asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kujijura abantu, bakabashishikariza guharanira gukora bakiteza imbere, kuko aribyo bituma n’igihugu gitera imbere.
Ati “Nibyo kugira ngo abantu batere imbere hagomba kuba umurongo w’uburyo dukora ibintu byiza, abantu bata umwanya mu biyobyabwenge n’abata umwanya mu gufata abana ku ngufu bakabireka, kuko bituma abantu badatera imbere. Nk’abayobozi tuba tugomba gufasha abaturage kugira ngo mu mutwe habo hajyemo iterambere.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, we yavuze ko aka Karere gafite ibikorwa byihariye byinshi by’iterambere, ku buryo Nyagatare ikwiriye kuza mu myanya ya mbere mu mihigo.
Yabasabye abayobozi kwiyemeza, nibura umwaka utaha bakazabona uwo mwanya.
Mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Akarere ka Nyagatare kabaye aka 13 n’amanota 69.3%. Ubuyobozi buvuga ko kimwe mu byatumye kaza muri iyo myanya ari imishinga itandukanye bagombaga gukora yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!