Inzu nshya yujujwe yashyizwemo ibiro by’Umuyobozi w’Akarere, iby’Umuyobozi w’Akarere wungirije, icyumba kinini cy’inama, ibiro by’Inama Njyanama, icyumba gito abajyanama bakoreramo inama ndetse na serivisi z’ubutaka zose akaba ariho zizajya zitangirwa.
Ni mu gihe abandi bakozi bakorera mu yindi nyubako byegeranye, abandi bakazakorera mu nzu akarere kakoreragamo mbere, bave aho bakoreraga harimo stade ya Nyagatare n’ahandi hatandukanye hatumaga batatana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nubwo iyi nyubako yuzuye atari ibiro by’akarere bya burundu, kuko mu gihe bazaba babonye ubushobozi bazubaka ibindi biro binini bijyanye n’igihe.
Yagize ati “Ntabwo twubatse ibiro by’akarere twifuza kuzubaka, twavuga ko ari ukwagura inyubako twari dufite twongeraho hano ariko sicyo gishushanyo cy’akarere twifuza kuzubaka. Ubwo rero twaguye n’ubundi aho twari turi ubu abakozi benshi baje hano kuko inyubako yari ihari hari abakozi benshi yakiraga, tuyihuza n’iyi bituma abakozi benshi baza hano, ntabwo ari bose ariko ni benshi.’’
Meya Gasana yavuze ko iyo abakozi bari hamwe bibafasha mu kuvugana no mu mikoranire.
Yavuze ko kandi iyo hari umuturage uje nawe ngo bimufasha kutayoba no kugera ku muntu akeneye byoroshye, bitandukanye na mbere ubwo bakoreraga ahantu henshi hatandukanye, byanatumaga serivisi batanga zitanogera buri wese.
Uyu muyobozi yavuze ko batari babona ingengo y’imari yo kubaka ibiro by’akarere bigezweho ariko ngo bateganyije ikibanza bazabyubakamo ubushobozi niburamuka bubonetse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!