00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Meya ntiyanyuzwe n’ibiro bishya by’Akarere byatwaye miliyoni 670 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 May 2025 saa 10:45
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwujuje ibiro bishya byatwaye miliyoni 677 Frw, Umuyobozi w’Akarere avuga ko atariyo nyubako ijyanye n’igihe bifuzaga, ko ahubwo babaye baguye ibiro bakoreragamo mu gihe barindiriye ko haboneka ubushobozi bakubaka ibiro bishya bijyanye n’igihe.

Inzu nshya yujujwe yashyizwemo ibiro by’Umuyobozi w’Akarere, iby’Umuyobozi w’Akarere wungirije, icyumba kinini cy’inama, ibiro by’Inama Njyanama, icyumba gito abajyanama bakoreramo inama ndetse na serivisi z’ubutaka zose akaba ariho zizajya zitangirwa.

Ni mu gihe abandi bakozi bakorera mu yindi nyubako byegeranye, abandi bakazakorera mu nzu akarere kakoreragamo mbere, bave aho bakoreraga harimo stade ya Nyagatare n’ahandi hatandukanye hatumaga batatana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nubwo iyi nyubako yuzuye atari ibiro by’akarere bya burundu, kuko mu gihe bazaba babonye ubushobozi bazubaka ibindi biro binini bijyanye n’igihe.

Yagize ati “Ntabwo twubatse ibiro by’akarere twifuza kuzubaka, twavuga ko ari ukwagura inyubako twari dufite twongeraho hano ariko sicyo gishushanyo cy’akarere twifuza kuzubaka. Ubwo rero twaguye n’ubundi aho twari turi ubu abakozi benshi baje hano kuko inyubako yari ihari hari abakozi benshi yakiraga, tuyihuza n’iyi bituma abakozi benshi baza hano, ntabwo ari bose ariko ni benshi.’’

Meya Gasana yavuze ko iyo abakozi bari hamwe bibafasha mu kuvugana no mu mikoranire.

Yavuze ko kandi iyo hari umuturage uje nawe ngo bimufasha kutayoba no kugera ku muntu akeneye byoroshye, bitandukanye na mbere ubwo bakoreraga ahantu henshi hatandukanye, byanatumaga serivisi batanga zitanogera buri wese.

Uyu muyobozi yavuze ko batari babona ingengo y’imari yo kubaka ibiro by’akarere bigezweho ariko ngo bateganyije ikibanza bazabyubakamo ubushobozi niburamuka bubonetse.

Meya w’Akarere ka Nyagatare ntiyanyuzwe n’ibiro bishya by’Akarere byatwaye miliyoni 670 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .