Nyagatare: Kubeshya ko afite inzu no kubyara umwana hanze byatumye umugore we yahukana ku munsi w’ubukwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Umusore wo mu Karere ka Nyagatare yatawe n’umugore ku munsi w’ubukwe ubwo yari amaze kumutwikurura nyuma yo gusanga inzu bagiye kubamo atari iy’umusore nkuko yabimwizezaga ndetse yaranateye inda undi mukobwa akabimuhisha.

Bijya gutangira ngo byatangiye kuwa 18 Nyakanga ubwo aba bageni batifuje ko hatangazwa amazina yabo bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, kuwa 20 Nyakanga iwabo w’umusore bajya gusaba umugeni i Nyamatete mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo.

Ku gicamunsi ngo ibirori byakomereje mu Karere ka Nyagatare aho bari bagiye gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Restauration Church gusa ngo bagezeyo Pasiteri yanze kubasezeranya bitewe nuko uyu musore yashinjwaga gutera inda undi mukobwa.

Umugabo ngo kuko yari abizi hari hari undi mu Pasiteri yahaye amafaranga ibihumbi 120 Frw wahise uza arabasezeranya nkuko byemeza n’umugeni w’umukobwa.

Nyuma y’iyo mihango ngo hakurikiyeho imihango yo kujya gutwikurura mu rugo rushya i Mbare mu Murenge wa Karangazi. Imihango yarakozwe irarangira gusa ngo abo mu muryango w’umukobwa baza kumenya amakuru ko iyo nzu umuhungu yayikodesheje atari iye nkuko yabibabwiraga.

Musaza w’umukobwa ngo yahise abibwira umukobwa nuko uko bari bari guherekeza abashyitsi n’ababyeyi babo, umukobwa ahita yinjira mu modoka ya musaza we bahita bigendera, umugabo arabahamagara bamubeshya ko bagiye kwa muganga ajyayo arababura aragaruka araryama buracya, na n’ubu aracyari munzu wenyine.

Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko koko iyi nzu ayikodesha ndetse yamaze kuyishyura amezi atandatu.

Ati “ Inzu ndayikodesha, nyikodesha ibihumbi 30 Frw. Ubu namaze kuyishyura amezi atandatu, kukijyanye n’umwana nshinjwa ntabwo ndajya kumureba gusa numva bavuga ko afite amezi atatu, ninjyayo nkasanga ari uwanjye nzamuzana murere.”

Uwo mugabo yakomeje avuga ko gutegura ubu bukwe byamutwaye amafaranga ari hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu.

Ati” Gutegura ubukwe byantwaye amafaranga menshi ngereranyije ni hagati ya miliyoni eshanu cyangwa esheshatu, harimo inka ebyiri nari nakoye hamwe n’amafaranga ibihumbi 700 Frw. Umukobwa twari tumaranye imyaka hafi icyenda aka kanya sindamenya icyo ampora, ndamuhamagara tukaganira neza nabimubaza ntansubize.”

Umusore yakomeje avuga ko ari gushaka ukuntu imiryango yahura ikaganira byananirana bakamusubiza inkwano yatanze, bakongeraho n’indishyi y’umwanya yataye.

Ku ruhande rw’umukobwa, yabwiye IGIHE ko ibyabaye byose byaturutse ku makosa y’umugabo.

Ati “ Byose byaturutse kuri we utaravugishije ukuri. Gusubirana twasubirana ariko hakenewe ibiganiro hagati yanjye na we twenyine tukabanza tugacoca ibibazo dufitanye ntashaka kuvuga. Buri wese akomeze avujye ibyo yishakiye ariko nta makosa nakoze, ibyo nakoze byari bikwiye.”

Yanahamirije IGIHE ko uyu musore niyemera akamubwiza ukuri akanemera ibyo azamusaba mu biganiro bazagirana yiteguye gusubira mu rugo rwe bagakomezanya urugendo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza