00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Inka esheshatu zakubiswe n’inkuba zirapfa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 September 2022 saa 10:20
Yasuwe :

Inka esheshatu z’umuturage witwa Mugiraneza Martin wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi zakubiswe n’inkuba zihita zipfa.

Izi nka zakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022 mu mvura nyinshi yaguye muri aka Karere mu Mudugudu wa Karuhozi mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Karangazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yabwiye IGIHE ko koko izi nka zakubiswe n’inkuba izisanze mu rwuri zihita zipfa, asaba aborozi gushyira inka mu bwishingizi kugira ngo nizigira ikibazo bajye bishyurwa.

Ati “Turashishikariza aborozi gushyira inka mu bwishingizi kuko byabafasha mu gihe habaye ikibazo nk’iki kudahomba burundu, ubu rero ikiribukurikire ni ugufashanya mu buryo busanzwe abantu bakagira umutima w’impuhwe ni gushyigikira uwagize ibibazo agatabarwa.”

Akarere ka Nyagatare kamaze iminsi gapfusha inka nyinshi zikubitwa n’inkuba, urugero rwa hafi ni umuturage wo mu Murenge wa Rwempasha aho inkuba yakubise inka ze enye tariki 7 Nzeri.

Undi ni umuturage witwa Kobusingye Scovia wo mu Karere ka Nyagatare tariki 14 Kanama 2021 wapfushije inka icyenda zikubiswe n’inkuba aza gushumbuahwa inka 28 n’abaturage, banamwitura uburyo umuryango we ubabanira neza.

Izi nka esheshatu z'umworozi wo mu Karere ka Nyagatare zakubiswe n’inkuba zirapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .