Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023 ubwo zashyikirizwaga umuturage zari zibwe muri Uganda kuwa Kabiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, Rusakaza Alphonse, yabwiye IGIHE ko izi nka zibwe kuwa Kabiri zikambutswa mu nzira zitemewe zikagezwa mu Rwanda, aho bazifashe zimaze kurenzwa imirenge itatu.
Ati “Ni inka zibwe muri Uganda zari zibwe ari inka 40 ariko bazambukije imwe iza kugwa mu mazi ku mupaka isigara aho barongora 39 barakomeza Rwempasha, baca Tabagwe, banazinyuza mu Murenge wa Rukomo zihingukira Gatunda mu Kagari ka Nyarukamba. Abayobozi b’inzego z’ibanze nibo bazifashe nyuma yo kubaza abazirongoye aho bazijyanye ntibabashe gutanga ibisobanuro ahubwo bagashaka kwiruka.”
Yakomeje avuga ko bakimara kuzifata bakomeje kuvugana n’abandi bayobozi kugira ngo bashakishe ba nyirazo baza gusanga zari zibwe muri Uganda muri Mpororo hirya gato y’umupaka wa Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda.
Yashimiye abayobozi b’inzego z’ibanze ku kuba barabaye maso bakanabasha kwicungira umutekano, yibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bafashwe n’inzego z’umutekano.
Gakwaya William wari wibwe izi nka yashimiye Leta y’u Rwanda yamufashije kubona inka ze avuga ko ari ibyishimo kuba yongeye kuzibona zose.
Mu bagabo batatu bari bazirongoye babiri nibo batawe muri yombi aho bashyikirijwe sitasiyo ya RIB, mu gihe undi ngo yahise acika akiruka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!