00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Inka 12 z’umuturage zakubiswe n’inkuba zihita zipfa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 08:31
Yasuwe :

Inka 12 n’intama ebyiri by’umuturage wo mu Karere ka Nyagatare zakubiswe n’inkuba zitiha zipfa nyuma yo kugama imvura munsi y’igiti kiri mu rwuri.

Izi nka zapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Rubira mu Kagari ka Rutungu mu Murenge wa Rwimiyaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, yabwiye IGIHE ko izi nka zakubiswe n’inkuba nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri uyu Murenge ariko itagize ibindi bintu yangiza.

Ati “Ni inka z’umuturage witwa Ruzindana Sam, imvura yaguye zugama munsi y’igiti, yakubise inka 11 n’indi imwe hafi aho zihita ziba 12, uretse inka yanakubise intama ebyiri zose zihita zipfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko uretse izi nka n’intama nta kindi iyi mvura yangije, yavuze ko nk’ubuyobozi kuwa Gatatu bazarebera hamwe icyakorwa mu gushumbusha uyu mworozi, asaba abaturage kwitwararika muri iki gihe hari kugwa imvura irimo inkuba.

Ati “Abaturage turabasaba kutugama munsi y’igiti mu gihe hari kugwa imvura, turabasaba kutitaba telefoni no kwirinda gukora ku bintu by’ibyuma kandi bakanazirika inzu zabo neza.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muturage inkuba yiciye inka, asigaranye izindi nka 20.

Inka 12 n'intama ebyiri byakubiswe n'inkuba birapfa mu Karere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .