Ibi babigarutseho ku wa 20 Werurwe 2025 ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2025 B e mu Murenge wa Rukomo ahatewe imbuto nshya y’ibishyimbo yitwa RWR 3194.
Shyaka Laurent ati “Twagize igihembwe gisa n’aho kiri gutinda kubera ikirere kidasanzwe cyagaragayemo izuba ryinshi. Igihe cyo gutera cyigiye imbere kuko ni bwo imvura ikigwa. Dufite icyizere gike ko imyaka yacu izera ariko na none dufite icyizere cy’uko twakoresha uburyo bwo kuhira.’’
Nyirandikubwimana Espérance we yagize ati “Twakererewe guhinga kuko byatewe n’uko twabuze imvura, ubu turi gutera ariko ntabwo twizeye ko tuzeza. Ubuyobozi nibudufashe kubona imashini nyinshi kugira ngo zizadufashe mu kuhirira imyaka.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko koko babibona ko imvura yatinze kugwa, yizeza abahinzi ko ibikoresho byo kuhira bihari kandi biteguye kubibaha bakabikoresha mu kwirinda ibihombo bashobora kuzagira.
Ati “Iyo urebye igihe turimo ubona ko ibikorwa byo kuhira bikeneye gushyirwamo imbaraga kuko umuntu wabonye uburyo yuhira ashobora kweza. Hari ibikoresho dufite sinavuga ko bihagije ariko bishobora kutugoboka, bivuze ngo rero uwagira imbogamizi yavugana n’ubuyobozi tukagira uko tubimuha akabikoresha.’’
Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 B biteganyijwe ko hazahingwa ibihingwa ku buso buhujwe buri kuri hegitari zirenga ibihumbi 40 harimo ibigori bizahingwa kuri hegitari ibihumbi 15, ibishyimbo bizahingwa kuri hegitari 22 400, umuceri 2160 na soya hegitari 240.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!