Nyagatare: Imiryango 6000 itishoboye igiye guhabwa imbabura zikoresha ’briquettes’

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Imiryango 6000 itishoboye yabaruwe mu mirenge itanu igize Akarere ka Nyagatare, izahabwa imbabura zikoresha ibicanwa bikorwa mu bishingwe bizwi nka briquettes, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inkwi zikomeje kuba ingume muri aka Karere, ari nako harengerwa amashyamba.

Ni igikorwa cy’Umuryango uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore (Save Generation Organization) ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’Ikigo cy’Igihugu gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije, FONERWA.

Ubushakashatsi bwakozwe na Save Generation Organization bwagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare, mu mirenge itanu ariyo Rwimiyaga, Tabagwe, Mimuri, Karangazi na Nyagatare, abaturage bahatuye bagorwa no kubona ibicanwa ku buryo ngo harimo n’ababona ibyo kurya bakabura ibicanwa.

Bwanagaragaje ko hari abagore n’abakobwa bajya gusenya bagafatirwayo ku ngufu, bakagaragaza ko ibicanwa ari ikibazo muri iyi mirenge, ari nayo mpamvu abaturage bo muri iyi mirenge bagiye gufashwa.

Umuyobozi Mukuru wa Save Generation Organization, Nyinawumuntu Yvette, yavuze ko bagiye kubanza kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko n’abagore ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kurinda ihindagurika ry’ikirere, nyuma bakigisha urubyiruko gukora imbabura zikoresha briquettes nk’uburyo bwizewe bwo gukemura iki kibazo.

Ati “Tuzigisha urubyiruko uko imbabura zikorwa, briquettes, ndetse n’inganda nto bakorera mu rugo zijyanye no gukora ibi bikoresho, ikindi tuzaha ingo 6000 zitishoboye imbabura ku buntu, ingo 600 zatoranyijwe zo zizahabwa imbabura n’ibicanwa mu gihe cy’amezi atatu.”

Nyinawumuntu yakomeje avuga ko uretse izo mbabura, urubyiruko ruzajya rukora ibyo bicanwa bigashakirwa isoko, amafaranga avuyemo akarufasha kwiteza imbere, aho urubyiruko ruzahabwa akazi rurenga 500.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rurangwa Stephen, yavuze ko bishimira uyu mushinga bitewe n’imiterere yawo ifite icyerekezo kijyanye no kubungabunga ibidukikije, ndetse no kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Ni umushinga uje usa n’uzakorwa n’amakoperative y’urubyiruko, aho twishimira ko harimo gahunda yo gutanga akazi, tukanishimira ko hazanatangwa ibicanwa ku batuye mu Karere kacu ku buryo tuzarengera ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko umubare munini w’abatuye Nyagatare ukoresha inkwi, bigatuma amashyamba aterwa bayangiza ataranazamuka, ariko ngo ubwo iyi miryango igiye guhabwa ibicanwa hari ikigiye guhinduka.

Mutesi Appollinarie uturuka mu Murenge wa Tabagwe, yavuze ko kubona inkwi ari ikintu kikibagora muri aka Karere, bitewe n’uburyo nta mashyamba ahaba menshi bashobora gusenyamo.

Nyiramariza Marie Alphonsine we yagize ati “Inaha inkwi ziratugora cyane, rimwe tukajya gushaka ibigorigori ngo tubicane, imvura yaba yaguye ikakunyagirirayo ku buryo inkwi zari ikibazo kidukomereye.”

Yakomeje avuga ko hari n’ababurara kubera ikibazo cy’inkwi, ariko ko kuri ubu bizeye impinduka kubera imbabura bagiye guhabwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rurangwa Stephen yavuze ko bishimiye uyu mushinga uje gufasha abaturage
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Save Generation Organizations ,Nyinawumuntu Yvette yavuze ko iyi gahunda izacyemura ikibazo cy'ibicanwa cyagaragaraga muri Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .