Iyi modoka yari yaheze mu muvu w’amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, ikaba yari yaheze mu Mudugudu w’Akayange mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yabwiye IGIHE ko iyi mbangukiragutabara yari yaheze mu mazi yatewe n’imvura nke yaguye kumugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.
Yavuze ko iyi modoka yari irimo abantu batatu yanyuzeho ivuye kuzana umurwayi umushoferi aheramo hitabazwa abaturage bari hafi aho bayikuramo.
Ati “Ntabwo haguye imvura nyinshi, yaguye ari nke ahubwo tubona umuvu w’amazi aje ari menshi. Imbangukiragutabara rero yari ihanyuze umushoferi acamo aziko amazi ari make birangira ihezemo kuko wari umuvu w’amazi yatembaga, twifashishije abaturage abaturage bari hafi aho n’abandi bari gukora mu mushinga wa Gabiro Agro business Hub bayikuramo. Nta muntu n’umwe wakomeretse bayivuyemo ari bazima.”
Mutesi yavuze ko imvura yaguye ari nke cyane, avuga ko bamenye amakuru ko yangije inzu imwe gusa kuri ubu bakaba batari basuzuma niba koko iyo nzu yangijwe n’imvura nke yaguye.
Mutesi yasabye abaturage kuzirika ibisenge no gushyira imbuto mu butaka kugira ngo imvura nigwa neza bazabashe kweza neza. Yavuze ko abaturage benshi muri uyu Murenge bamaze gutegura imirima yabo kuburyo barindiriye ko imvura igwa nabo bagahinga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!