Nyagatare: Ibigo by’amashuri 91 byahawe ibikoresho by’isuku bizifashishwa mu cyumba cy’umukobwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation bubinyujije mu Rwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, bwatanze inkunga y’ibikoresho by’isuku 910 ku bigo by’amashuri 91 biteganyijwe ko bizashyirwa mu cyumba cy’umukobwa.

Ibi bikoresho byatanzwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2020, byashyikirijwe abayobozi b’ibigo by’amashuri 91 bo mu Karere ka Nyagatare.

Icyumba cy’umukobwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ni imwe mu ngamba zikoreshwa mu kugira inama abana b’abakobwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere abandi bakacyifashisha mu gihe bagiye mu mihango, aho bashyiramo ibikoresho birimo cotex, isume n’amazi umwana ugiye mu mihango ari ku ishuri akabyifashisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Julliette, yavuze ko bashimishijwe n’ibikoresho bahawe na Imbuto Foundation, avuga ko bigiye kubafasha mu kugira icyumba cy’umukobwa cyuzuye.

Yagize ati “Ikindi ni uko bizadufasha mu kwita ku bana bagiye mu mihango ku ishuri, ntabwo bose baba bafite ubushobozi bungana, hari abayijyamo bigatuma basiba ishuri none ubu icyo kirakemutse. Ikindi hari ubwo amafaranga yo kubigura twahabwaga na Minisiteri y’Uburezi yabaga make bamwe ugasanga bayakoresheje mu gihe gito ariko ubu ibi baduhaye biratwunganira cyane.”

Yakomeje avuga ko ibi byerekana ko abana b’abakobwa bafite ababatekerezaho ndetse n’igihugu kibakunda kandi kibitayeho kinashyigikiye ko biga neza nta mbogamizi bahura nazo.

Murekatete yavuze ko buri kigo cyagiye gitwara ibikoresho by’isuku 160 ku bigo 91 bya leta ndetse n’ibifashwa na leta.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rukomo, Gurinyana Christine, yavuze ko ubusanzwe bajyaga bahabwa ibikoresho by’isuku by’umukobwa bike bigatuma biharirwa abiga mu mashuri yisumbuye abo mu abanza bo ntibabibahe none ubu ngo nabo bagiye kwitabwaho.

Ati “Urabona mbere hari ibyo baduhaga ugasanga ntibihagije ariko ubu tugiye kongeranya n’amafaranga batugeneraga yo gukoresha mu cyumba cy’umukobwa tujye tunaha abiga mu mashuri abanza, mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu haba higamo abakobwa bakuze bajya mu mihango.”

Yakomeje avuga ko iyo umwana w’umukobwa agiriye mu mihango ku ishuri cyangwa akarijyaho azi neza ko najya mu mihango ari bubone ibikoresho byibanze bimufasha kwisukura bituma adasiba ishuri.

Yavuze ko hari n’ababa baturuka mu miryango itishoboye itabasha kubagurira ibikoresho by’isuku bifashisha ariko ngo iyo babisanze ku ishuri bibatera imbaraga zo kurikunda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umuryango Imbuto Foundation watangije umushinga wita ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko ruherereye mu Turere twa Nyagatare na Burera nka tumwe mu dufite imibare y’abana baterwa inda iri hejuru. Uyu muryango usanzwe unafasha abana biga mu mashuri yisumbuye baturuka mu miryango itishoboye.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri 91 bahawe ibikoresho by'isuku byo gushyira mu cyumba cy'umukobwa kibarizwa ku bigo bayobora
Ibi bikoresho by'isuku byatanzwe bizafasha abana b'abakobwa bagorwaga no kwita ku isuku yabo mu gihe bari mu mihango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .