Kuwa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwashyikirije umurambo w’uwo muturage ku muryango we muri Uganda.
Uwo muturage yarashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda kuwa 17 Mutarama ubwo we n’itsinda bari kumwe bashakaga kuzirwanya bakoresheje intwaro gakondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabwiye IGIHE ko tariki ya 17 Mutarama ubwo inzego z’umutekano zari mu kazi, bahuye n’abantu batanu bikoreye ibiyobwabwenge mu Mudugudu wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe, mu Murenge wa Tabagwe.
Ati “ Byabaye ahagana saa 20h30 z’ijoro uretse ibiyobyabwenge bari bafite intwaro gakondo, inzego z’umutekano zibahagaritse aho guhagarara ahubwo batangira gutera amacumu n’ibyo bindi bari bitwaje, inzego z’umutekano byabaye ngombwa ko barasa umuntu umwe ahita apfa abandi bane basubira Uganda.”
Meya Gasana yavuze ko uwo muntu wahapfiriye kuko nta byangombwa yari afite, ntibahise bamenya aho aturuka kugeza tariki 20 Mutarama ubwo abavandimwe be baturukaga Uganda bakaza kureba umurambo mu bitaro bya Gatunda.
Umuryango we washyikirijwe umurambo kuri uyu wa Mbere kugira ngo bajye kuwushyingura.
Meya Gasana yavuze ko imigenderane yemewe hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ari ukunyura ku mipaka yemewe n’amategeko.
Ati “ Ikindi ni uko iyo uhuye n’inzego zishinzwe umutekano zikaguhagarika bafite icyo bakubaza , urahagarara mukavugana mwasoza ugakomeza urugendo rwawe nabo bakikomereza ibyabo. Ubwo rero abantu bashaka kuzana urugomo kuri izi nzego zidukorera ntabwo bikwiye.”
Meya yasabye abaturage kureka ibiyobyabwenge ngo kuko biri gusenya ingo nyinshi, bikangiza urubyiruko kuko uwabigiyemo yaba mu kubicuruza cyangwa mu kubinywa aba yangiza ubuzima bwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!