Biteganyijwe ko uru Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere ka Nyagatare ari rwo ruzahurizwamo imibiri yose y’abishwe muri Jenoside isanzwe ishyinguwe mu zindi nzibutso ziri Kuri aka karere ariko zigaragara ko zitakijyanye n’igihe ndetse zikaba zaratangiye kwangirika.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka uru rwibutso igeze ku kigero cya 61% ndetse bikaba biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni 900 z’u Rwanda.
Mu mudugudu wa Nyagatare ya II mu murenge wa Nyagatare ari naho Umujyi w’aka Karere uherereye, ni ho hari kubakwa uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’aka karere.
Biteganyijwe ko uru rwibutso ruzaba rufite ibice bitandukanye birimo igice cy’inzu y’amateka n’igice kizaba kiruhukiyemo imibiri y’abishwe muri jenoside ndetse n’igice cy’ubusitani.
Uru rwubutso ni na rwo biteganyijwe ko ruzimurirwamo imibiri isanzwe ishyinguwe mu zindi nzibutso eshatu zirimo urwa Rwenanga rwo mu murenge wa Matimba n’urwa Gatunda rwo mu Murenge wa Gatunda n’urwa Kiyombe rwo mu Murenge wa Kiyombe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere ka Nyagatare, babwiye Radiyo Rwanda, ko izi nzubutso zose uko ari eshatu imyubakire yazo ikaba yari imeze nk’imva zisanzwe ku buryo byari bibateye impungenge.
Umwe yagize ati “Amazi yajyagamo hanyuma imibiri irimo ikononekara, nk’iriya mva ya rusange imibiri irimo yose yarononokaye.”
Undi yagize ati “Uru rwibuttso rwa Rwenanga icyo ruvuze ntabwo tubihakana nta n’ubwo tubigaya ariko hari inenge rwari rufite kuko amazi yinjiraga mu mva kandi ugasanga biratubabaza kuko imibiri yuzurirwaga.”
Abarokotse Jenoside muri aka Karere muri iki gihe bari kuvuga ko batewe ishema no kuba imirimo yo kubaka urwibutso rushya rujyanye n’igihe yatangiye bakaba bashimira Leta yagennye igikorwa cyo kubaka uru rwibutso aho ababo bazaruhukira mu cyubahiro nk’uko bari baranabyifuje na mbere.
Gusa byari biteganyijwe ko uru rwibutso rwa Jenoside rw’akarere ka Nyagatare ruzuzura muri Kamena uyu mwaka wa 2022 ariko kubera icyorezo cya covid-19 cyagiye gikoma mu nkokora imirimo yo kurwubaka biteganyijwe ko ruzuzura muri Nzeri uyu mwaka rutwaye akabakaba miliyari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nta rwibutso runini aka karere kagiraga, anashimangira ko kuba uru rushya ruri kubakwa hari icyo rwitezweho gikomeye.
Yagize ati “ Nta rwibutso runini twari dufite mu Karere, twari dufite nk’imva zubakiwe ntabwo zari inzibutso, ni gahunda yo ku rwego rw’Igihugu yafashwe ko hubakwa inzibutso kandi zigahurizwamo imibiri ahantu hamwe hubatswe neza nka hariya, icyo bimaze rero ni ukugira ngo twibuke amateka yacu nk’igihugu nk’akarere ka Nyagatare by’umwihariko”
Igice kimwe cy’uru rwibutso kizaba kirimo inyubako ibitse amateka ya jenoside yakorewe muri aka gace kahoze ari Komine ya Muvumba na Ngarama n’andi mateka avuga kuri jenosede uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, iki kikazaba ari nacyo gice kizatwara amafaranga menshi angana miliyoni zisaga 500.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!