Ubworozi bugezweho kandi bugamije inyungu bukorwa himakazwa ikoranabuhanga, ndetse ku matungo maremare ibikorwa byo kubangurira ku mpfizi bisa n’ibyamaze kwibagirana kuko hakoreshwa intanga zitunganywa zigaterwa inka.
Gusa hari aborozi bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare babwiye Flash FM ko ibyo guteza intanga babigendamo gake kuko hari ubwo bisaba gutera inka intanga inshuro zirenga eshatu zaranze gufata.
Umwe yagize ati “Bitera igihombo kinini cyane, aho umuntu yatezaga inka 20 hagafatamo imwe cyangwa zose ntizifate, ejo yabyongera ari ko atanga amafaranga, ugasanga umworozi ahombye amafaranga agera mu bihumbi 300 Frw."
Undi ubu ufite inka eshanu zihaka, yavuze ko zafashe baziteye intanga ku nshuro ya kane.
Ati “Izihaka ubu nateje inka eshanu ariko naziteje inshuro eshatu nikurikiranya ubwa kane ni bwo zafashe. Ni ukubera abaganga b’amatungo bataziraga igihe wamuhamagara niba aturuka kure inka ikaba yarindutse agapfa kuyitera akwikuraho ngo agutwarire amafaranga.”
Hari n’uwavuze ko nyuma yo kubona abaganga b’amatungo babahamagara bakavuga ko bagiye kubageraho ariko ntibubahirize ibyo bavuze yahisemo kubireka.
Ati “Njye nanakurijeho kubireka kuko wahamagaraga umuganga w’amatungo akakubwira ati ndaje, inka ikarinduka.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi Ishami rya Nyagatare na Kayonza, Kayumba John, yavuze ko mu bituma inka ziterwa intanga ntizifate harimo uburangare bw’aborozi n’abavuzi b’amatungo.
Ati “Igituma intanga idafata ni uko inka yaba idafite ubuzima bwiza, yaba irwaye ‘infections’ yarazivanye ku mpfizi zirwaye amakore, ugasanga inka yarwaye amakore muri nyababyeyi yayo ushobora kuyitera intanga ntizifate cyangwa se iyo ishonje ibyo byose byatuma idafata, cyangwa se bakayitera yarindutse, na byo birashoboka. Umworozi iyo ahari amenya ko inka yarinze agahamagara umuganga w’amatungo akayitera intanga ariko bayiteye yarindutse ntabwo yafata.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yagaragaje ko ikibazo cyari abaganga bake b’amatungo ariko ubu bongerewe.
Ati “Twari dufite ikibazo cy’abavuzi b’amatungo bake aho wasangaga umurenge wa Karangazi ndetse n’indi mirenge ifite umuganga umwe w’amatungo ariko ubwo babaye benshi ndetse hari na gahunda ya Leta y’uko ubu ibikorwa by’ubuvuzi bw’amatungo bigiye kujya bikorwa n’abaganga b’amatungo bigenga, ubwo rero twabonye abahagije, ibibazo by’ubuvuzi bw’amatungo bigiye kubonerwa igisubizo.”
Matsiko avuga ko abavuzi b’amatungo biyongereye bagezwa no ku rwego rw’akagari kugira ngo aho umworozi abakenereye ahite ababona.
Imirenge umunani muri Nyagatare ni yo yiganjemo ubworozi bw’inka ndetse ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare ari ko gafite inka nyinshi, zirenga ibihumbi 122.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!