Nyagatare: Haravugwa ikimenyane mu gutanga akazi muri VUP

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 17 Ugushyingo 2018 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu cykiciro cya mbere cy’Ubudehe bo mu Murenge wa Musheri, baravuga ko hari ikimenyane mu gutanga akazi muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program).

Bashingira ku kuba hari abamaze kugahabwa inshuro zirenze imwe abandi ntibagahabwe kandi bari mu cyiciro kimwe.

Aba baturage bavuga ko hari abamaze guhabwa akazi inshuro zigeze kuri eshatu mu gihe hari abataragahabwa inshuro nimwe.

Hari umuturage wabwiye RBA ati ‘‘Uyu muhanda bawukoze gatatu none barongeye bandika babandi bari basanzwemo ngo abe aribo bongera gukoramo. Turifuza ko twabona akazi natwe.’’

Undi ati ‘‘Niba bavuze ngo umuntu wakoze abe ariwe wongera agaruke akore dukeka ko harimo ibintu by’ikimenyane bikorwa n’abo ku rwego rwo hasi tukifuza ko haza abo ku rwego rwo hejuru bakareba uburyo bikorwa.’’

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musheri busobanura ko amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga y’Uturere n’Umujyi wa Kigali, LODA, giteganya ko umugenerwabikorwa wa VUP akora igihe kingana n’imyaka itatu ikurikirana kugirango yiteze imbere, akabona guharira abandi.

Umukozi w’uyu murenge ushinzwe ushinzwe ubutaka n’imiturire, Bamutengere Georgina, ati ‘‘Nta karengane karimo nta n’ikimenyane kirimo twarabibasobanuriye.’’

Mu baturage basaga ibihumbi 35 batuye Umurenge wa Musheri, abagera 7 427 nibo bafatwa nk’abatishoboye mu gihe abagenerwabikorwa ba VUP batoranyijwe n’abaturage bagenzi babo bakanemezwa n’inama njyanama y’umurenge muri uyu mwaka bagera kuri 800.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane , Transparency International ishami ry’u Rwanda, bwagaragaje ko hari abagenewe imirimo ibabyarira inyungu muri VUP batayihawe, ndetse bamwe bakajya bakwa ruswa muri ibyo bikorwa.

Haravugwa ikimenyane mu itangwa ry'akazi muri VUP mu Murenge wa Musheri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza