Nyagatare: Hagiye kubakwa umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 64

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Imiryango 64 y’abaturage batishoboye batoranyijwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyagatare yatangiye kubakirwa umudugudu ufite ibyangombwa byose mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Uyu mudugudu watangiye kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, uherereye mu Murenge wa Tabagwe ku buso bungana na hegitari 73 zirimo 11 zizazamurwamo inzu, izindi zikazubakwaho isoko, ivuriro, amashuri, ibibuga, ibiraro by’amatungo n’ubutaka bwo guhingaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rurangwa Steven, yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu uzarangira bitarenze Kamena uyu mwaka.

Yagize ati “Ubundi buri mwaka haba hagomba kubakwa umudugudu w’icyitegererezo ariko ingengo y’imari ntibyemera, tugenda dufata hamwe muri buri mwaka. Uyu mwaka twatoranyije mu Murenge wa Tabagwe ndetse n’imirimo yo kuhubaka yaratangiye.”

Abaturage bazatuzwa muri uyu mudugudu ni imiryango 64 itishoboye yatoranyijwe mu mirenge yose, aho izahabwa inzu, aho bahinga, amatungo abafasha n’ibindi nkenerwa.

Ati “Ubu abaturage bazahatuzwa twamaze kubatoranya mu mirenge itandukanye, dutoranya ba bantu ubona bafite ubushobozi buke ariko ku buryo ubahaye icyo gukora bakwiteza imbere, urebye turateganya ko uzuzura utwaye miliyoni ziri hagati ya 400 na 600 Frw tubariyemo ibikorwa byose bizakorwa.’’

Rurangwa yavuze ko inzu zizubakwa ari inzu enye muri imwe, aho imiryango ishobora gutura neza kandi ubutaka bwakoreshejwe neza.

Akarere ka Nyagatare niko ka mbere mu bunini mu gihugu kagizwe n’imirenge 14 n’abaturage barenga ibihumbi 700. Kari mu turere dutandatu twatoranyijwe mu kuba imijyi yunganira uwa Kigali, ni umwanzuro ugamije mu guhindura imibereho y’abayituye no kuborohereza kubona serivisi zitandukanye.

Imirimo yo kubaka uyu mudugudu yatangiye mu cyumweru gishize
Mu cyumweru gishize abayobozi batandukanye b'Intara y'Uburasirazuba basuye ubutaka buzubakwaho uyu mudugudu
Ibikoresho bizubaka uyu mudugudu byarateguwe
Umudugudu w’icyitegererezo uri kubakwa mu Karere ka Nyagatare uzatuzwamo imiryango 64
Isoko abazatuzwa mu mudugudu bazajya bahahiramo ryaruzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza