00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Hagiye kubakwa ubusitani bugezweho bwa miliyoni 300 Frw buzashyirwamo internet y’ubuntu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 May 2025 saa 01:38
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko bugiye kubaka ubusitani bugezweho muri uyu mujyi, bukazafasha abawugenderera kubona ahantu heza baruhukira ndetse bunafashe urubyiruko kubona internet y’ubuntu.

Buzubakwa hafi y’Ibitaro bya Nyagatare aho buri ku buso bwa hegitari eshatu, bukazuzura butwaye miliyoni 309 Frw.

Muri ubu busitani hazashyirwamo ibyuzi bihangano, ahateye ibiti byiza bikurura amafu, inzu zicururizwamo ikawa n’ibyo kurya, ibice birimo intebe zo kwicaraho n’ibindi byinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bahisemo kubaka ubu busitani buri ku buso bunini mu rwego rwo kongera ibikorwaremezo birushaho guteza imbere uyu mujyi no gufasha abawutemberera kubona iby’ibanze nkenerwa.

Ati “Hazaba harimo n’intebe mo imbere no hanze, tuzashyiramo intenet kugira ngo urubyiruko rwiga muri izi kaminuza ebyiri dufite, abiga mu mashuri yisumbuye n’abandi babone iyo internet kandi ayibone ahantu hisanzuye ku buryo bimufasha gukora ubushakashatsi bwe no mu masaha ya nimugoroba.”

Meya Gasana avuga ko bazakomeza kubaka ibikorwaremezo mu Mujyi wa Nyagatare yaba imihanda, sitade, ikigo cy’urubyiruko, ibikorwa by’amashanyarazi n’ibindi.

Bigwi Channel wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare, yabwiye IGIHE ko bishimiye ubu busitani bugiye kubakwa kuko buzabafasha cyane.

Ati “Bizadufasha gukora ubushakashatsi kuko byatugoraga kubona internet, wayiboneraga mu kigo gusa wahava bikaba birarangiye ariko ubu tuzajya tunagenda tugere mu mujyi tuyibone.’’

Uwera Claire we yavuze ko ubu busitani babwishimiye kuko nta handi hantu hari hahari hanini hahurira abantu benshi.

Kugeza ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo kaminuza ebyiri, harimo Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare na East Africa University, kuri ubu hamaze kubakwa ibirometero 25.5 by’imihanda ya kaburimbo ifasha abatuye muri uyu mujyi.

Ubusitani bugiye gushyirwa mu Mujyi wa Nyagatare buzashyirwamo n'ibyuzi bihangano
Biteganyijwe ko mu busitani buzashyirwa mu Mujyi wa Nyagatare hazashyirwamo na internet ikoreshwa n'ababurimo
Ubusitani bugiye gushyirwa mu Mujyi wa Nyagatare buzashyirwamo inzu zicuruza ikawa n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .