Nyagatare: Hagaragaye udusimba abaturage bakeka ko ari inzige

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Musheri uherereye mu Karere ka Nyagatare baravuga ko hari udutsinda tw’udukoko turi kuhagaragara mu masaha y’igitondo no mu masaha y’umugoroba bagakeka ko zaba ari inzige.

Utu dukoko twatangiye kugaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gahyantare, mu tugari dutatu aritwo Nyamiyonga, Nyagatabire na Kibirizi.

Umujyanama w’ubuhinzi mu Kagari ka Nyamiyonga witwa Ntawurimenya Damascene yabwiye IGIHE ko abaturage bakibona utwo dusimba mu mirima yabo, bahise bamuhamagara akajya kureba.

Ati “ Abaturage bampamagaye hanyuma njyayo ngezeyo ibyo bisimba nanjye ndabibona ndabifotora nohereza ku murenge nkora raporo, ziri kuza zigenda zihumbika ku biti, biri no kona kuko nagiye mbona aho byagiye birya ibyatsi n’ibiti.”

Umwe mu baturage we yagize ati “ Mu murima ntabwo birimo kubonekamo ku manywa biraboneka mu masaha ya mu gitondo kare cyane cyangwa ku mugoroba bwije.”

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi ku buhinzi, Dr Bucagu Charles yabwiye IGIHE ko hari abantu bari kubikurikirana ariko ngo bakurikije ibimenyetso by’inzige basanzwe bazi zishobora kuba atari zo.

Yagize ati “ Hari abantu barimo kubikurikirana bagiyeyo, ni ukuvuga ngo hari amoko abiri y’inzige. Ntabwo zisa na ziriya ziri gutera muri ibi bihugu, zishobora kuba atari zo ariko turaza kubabwira.”

Yongeyeho ati “ Ntabwo ziriya ari inzige ni ubundi bwoko bw’ibihore, ni ugutera imiti bita rocket.”

Kuva tariki ya 9 Gashyantare inzige zageze mu gihugu cya Uganda ziturutse mu majyaruguru ya Kenya, zinjiriye mu Karere ka Amudat mu Ntara ya Karamoja.

Abahanga bavuga ko izi nzige zishobora no kugera mu bindi bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bakurikije uburyo zimeze. Icyakora amahirwe ari mu Rwanda nuko hakonja kandi zikaba zizirana n’ubukonje, no kuba ari igihugu cy’imisozi miremire kandi zo zikunda imirambi.

Aho inzige zigeze zangiza imyaka zikayona, ku buryo zihatinze zishobora kuhasiga inzara itewe n’ibura ry’ibiribwa.

Utu nitwo dusimba twagaragaye i Nyagatare bikekwa ko ari inzige

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .