Nyagatare: Hagaragajwe igishushanyo mbonera gishya kizagenderwaho kugeza mu 2050

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire bwamuritse igishushanyo mbonera kigiye kugenderwaho mu myaka 30 iri mbere.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020 aho iki gishushanyo cyeretswe abayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa, abikorera n’abajyanama. Kikaba cyarakozwe na Surana Jurong yanavuguruye igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Muri iki gishushanyo mbonera gishya hibanzwe ku buhinzi n’ubworozi nk’inkingi aka karere kubakiyeho. Kigaragaza ko Umujyi wa Nyagatare uzaba uri ku buso bungana na km2 67 igice kingana na 90% kikaba giherereye mu Murenge wa Nyagatare; 10% rikaba riri mu Mirenge ya Tabagwe na Rwempasha.

Muri iki gishushanyo mbonera kandi cyashyizwemo ahantu hatatu hazagirwa ibice byahariwe inganda mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa muri aka Karere, harimo kandi ahazakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro, ibice byahariwe kubungabunga ibidukikije n’ibyahariwe kubakwamo inzu ziciriritse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko kuri ubu igishushanyo mbonera kizagenderwaho mu myaka 30 kigeze ku ndunduro gikorwa akaba ari nayo mpamvu bahisemo kukigaragariza abaturage nkuko biteganywa n’itegeko kugira ngo na bo bagaragaze ibindi bakeneye ko byongerwamo.

Yavuze ko uko umujyi ukura ukwiriye kuba ufite umurongo mwiza ujyanye n’icyerekezo kuburyo buri wese awisangamo bijyanye n’ubushobozi afite.

Ati “Iki gishushanyo rero kije gukemura ibyo bibazo aho tuvuga ngo ushaka kubaka ishuri mu Mujyi wa Nyagatare dore aho aryubaka, ushaka kubaka kubaka indi gare tukamwereka aho ayishyira, ushaka kubaka inzu igeretse nawe akamenya aho yayubaka bijyanye n’umujyi, kiranatwereka imihanda iteganyijwe kubakwa.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu hari hari igishushanyo mbonera cyakozwe mu 2012 ariko ngo hari ibyo kiterekanaga nyuma yuko Nyagatare itoranyijwe mu mijyi itandatu izunganira Kigali.

Mushabe yanavuze ko kuri ubu hari gushyirwa imbaraga mu kongera ibikorwa remezo byinshi bitanga akazi ku baturage n’urubyiruko muri rusange kuburyo ngo batongera kurangiza amashuri bakirukira mu Mujyi wa Kigali, ahubwo bazajya baguma Nyagatare bafite n’imirimo bagakorera.

Ati “Ubu tugiye kumanuka mu midugudu twese dusangeyo abaturage tubasobanurire aho batuye ibyahagenewe kugeza 2050, tuzajya tubereka ibihateganyijwe ku buryo nabo batangira gutekereza ibizakorerwa aho batuye mu myaka iri imbere.”

Kuradusenge Jean Marie Vianney wari uhagararaiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire yavuze ko mu gukora iki gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyagatare hibanzwe mu guha imbaraga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Yakomeje ati “Ibikorwa byose byagiye bitegurwa hamwe n’indi mishinga yibanda ku buhinzi n’ubworozi, icyo twakitegaho ni ugufasha abaturage ba Nyagatare.”

Umuyobozi w’Abikorera mu Karere ka Nyagatare, Rubagumya Sam, we yavuze ko abikorera bishimiye cyane igishushanyo mbonera kuko kije kubafasha mu iterambere kikabaha icyerekezo.

Yasabye ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byajyanishwa n’ikoranabuhanga.

Ati “Kugira ngo noneho niba woroye worore kijyambere bihure na cya gishushanyo mbonera uvuge uti ndorora mu mwanya muto ngire umukamo mwinshi umpeshe kuba nashora mu kubaka uruganda rutunganya ibintu runaka, ubuhinzi nabwo umuntu abe yabukorera ku buso buto kandi bumuhe inyungu”

Rubagumya yanavuze ko hari abikorera mu minsi ishize bagiye bashaka gushora imari muri aka karere bakazitirwa nuko igishushanyo mbonera kitaraboneka.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe muri dutandatu twatoranyijwe mu kugirwa imijyi yunganira uwa Kigali; kuri ubu kari kubakwamo ibikorwa remezo biremereye bizatuma haturwa cyane. Biteganyijwe ko mu 2050 kazaba gatuwe n’abaturage bangana na miliyoni imwe n’ibihumbi 400, igice cy’umujyi kikazaba gituwe n’abaturage ibihumbi 400.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwamuritse igishushanyo mbonera kizagenderwaho mu myaka 30 iri mbere
Igishushanyo mbonera cya Nyagatare cyahaye umwihariko ubuhinzi n'ubworozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .