Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe mu Karere ka Nyagatare aho iyi banki imaze imyaka mike ihafunguye ishami rimaze kugira abakiliya barenga ibihumbi 30.
Uyu musangiro witabiriwe na bamwe mu bakiliya b’iyi banki, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abakozi ba Equity Bank Rwanda. Wanabaye umwanya mwiza wo kuvuga imyato iyi banki ku bakiliya bayo yagiye ifasha kwiteza imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko umuhuro n’abakiliya babo wari ugamije kumva ibyifuzo byabo no gushakira hamwe ibisubizo mu ishoramari no kwagura ubufatanye.
Yavuze ko bagiye kuborohereza mu kubona inguzanyo mu buryo bwihuse, ikindi ni uko bagiye kwagura amashami ku buryo byorohera abaturage kugera kuri iyi banki ahantu hose.
Namara yavuze ko kandi kuri ubu basigaye batanga inguzanyo ya miliyoni 50 Frw nta ngwate ahubwo ari inguzanyo ishingiye ku musaruro umworozi aba agezeho aho bifuza gufasha aborozi mu gukuba inshuro nyinshi umusaruro babona.
Ati “Dufite umwihariko mu mikoranire na Inyange ku buryo umworozi abona amafaranga bikamufasha mu gukuba umusaruro we atari ngombwa ko ajya gushakisha ingwate atanafite.’’
Umuyobozi wa Koperative CODERVAM ihinga umuceri mu Karere ka Nyagatare, Nyirandikubwirama Gaudence, yashimiye Equity Bank Rwanda yabagiriye icyizere ikajya ibaha amafaranga yo kwishyura umusaruro w’abahinzi barenga 4000, avuga ko byatumye babona amafaranga bitagoranye.
Ati “Umusaruro w’umuceri wigeze kubura isoko ahantu hose biba ikibazo ariko twe twegereye Equity Bank baduha inguzanyo ya miliyoni 200 Frw zitagira ingwate, duhemba abanyamuryango bacu ntibagira ikibazo. Turabashimira ko kandi batumye tuba aba Agents kuko bituma hari inyungu twinjiza muri koperative.’’
Umworozi witwa Kabana Damien yavuze ko kuba iyi banki yabemereye inguzanyo ya miliyoni 50 Frw nta ngwate, bizabafasha mu kongera umukamo, kugura ibiryo by’amatungo, kugura inka z’umukamo, guhunika ubwatsi ku buryo umusaruro wikuba kenshi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye Equity Bank Rwanda kuba iri kwegera abanyamuryango bayo hirya no hino ikanabatega amatwi.
Yavuze ko iyi ntara ari ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi ari nayo mpamvu hakwiriye ubufatanye mu gufasha aborozi kubona ubwatsi, amazi n’inka zitanga umukamo.
Ati “Ibyo bifuza gukora bihuye na politike ya leta yo kongera umusaruro kuri hegitari ku bihingwa byatoranyijwe, kongera umusaruro duhuje ubutaka, imbaraga umuntu afite zikongerwa n’ibigo by’imari rero ni ibyo gushimirwa cyane kandi natwe nk’ubuyobozi tuzababa hafi tubahuze n’ahagiye haba imbogamizi tuzikemure dufatanyije.’’
Equity Bank Rwanda yiyemeje gufungura ishami mu Karere ka Gatsibo bitarenze muri uyu mwaka. Yijeje abakiliya kongera n’andi mashami muri iyi ntara ku buryo abakiliya bayo babegera kurushaho.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!