00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Basabye kwegerezwa serivisi za Laboratwari y’Igihugu kugira ngo babone ubutabera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 September 2022 saa 09:03
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare banyuzwe n’imikorere ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera nyuma yo gusobanurirwa imikorere yayo, basaba ko bakwegerezwa ishami ngo kuko byabafasha cyane mu butabera.

Ibi babisabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2022 ubwo kuri sitade ya Nyagatare hahurizwaga abaturage benshi kugira ngo basobanurirwe uko RFL ikora.

Ni mu bukangurambaga iyi laboratwari yatangiye bwo kuzenguruka uturere isobanurira abaturage imikorere ya RFL kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa na serivisi gitanga batangire bayigane ku bwinshi.

Muri serivisi batanga basobanuriye abaturage harimo serivisi yo gupima uturemangingo ndangasano, serivisi yo gupima uburozi n’ingano za alcohol iri mu maraso, serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, serivisi yo gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe.

Hari kandi serivisi yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, serivisi yo gusuzuma inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, serivisi y’ibyahumanijwe na mikorobe ndetse na serivisi yo gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Abaturage banyuzwe n’izi serivisi gusa bagaragaza ko iyi laboratwari isa n’ikiti kure yabo.

Gatabazi David yavuze ko baramutse bashyize ishami muri buri Karere byabafasha abaturage kujya babegera kare ibimenyetso bitarasibangana.

Ati “Nibatwegereza iki kigo hano ku buryo umuturage akimenya, ubu gahunda ya Leta ni ukwegera umuturage nibagerageze nibura ku Karere bahashyire ishami.”

Mukansanga Diane we yagize ati “ Numvaga iki kigo kibera i Kigali abaho aribo bakigana gusa, ubu rero nasobanukiwe ko nanjye nakigana gusa icyifuzo cyanjye ni uko batwegereza iyi serivisi hano ku buryo twabasha kubageraho mu buryo bworoshye.”

Tuyiringire Emmanuel we yishimiye ko RFL yabegereye, ahamya ko hari benshi iki kigo kigiye kurenganura bajyaga bafungwa kubera akagambane.

Yatanze urugero ku musore azi neza ngo wagambaniwe n’abantu bakamubeshyera ko yasambanyije umwangavu, avuga ko kuri ubu yabyukije ikirego kandi yizeye kuzarenganurwa n’iki kigo.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Karangwa Charles, yavuze ko kuva mu kwezi gushize batangira ubukangurambaga bwo gusobanurira abantu icyo RFL ikora kuri ubu hari serivisi nyinshi zitari zifite akazi kenshi zisigaye ziganwa n’abaturage benshi.

Yavuze ko babanje kuganiriza abayobozi mu nzego zitandukanye kuko aribo bagera ku baturage bwa mbere, avuga ko kuri ubu igikurikiyeho ari ukuganiriza abaturage kugira ngo babamenye babagane bahabwe ubutabera bunoze ari nacyo Leta yifuza.

Ku kijyanye no kuba bakwegereza serivisi zabo abaturage muri buri Karere yavuze ko babitangiye aho kuri ubu bafite amashami abiri mu turere twa Rusizi na Rubavu ngo buhoro buhoro bakazagenda bagera n’ahandi.

Ati “Turateganya kumanura amashami, ubu tumaze gushyiraho amashami abiri mu Burengerazuba kuko hasohokaga ibizami byinshi amashami yacu ari Rubavu na Rusizi ariko turateganya no gukomeza buri Ntara ikazaba ifite ahantu dushobora gufatira ibizami ndetse bikaza muri laboratwari n’imodoka zacu mu buryo bwo korohereza abaturage.”

Dr Karangwa yakomeje asaba abaturage kugana iyi laboratwari bakabasha kubafasha kubona ibimenyetso byabafasha mu kubona ubutabera bwiza ngo kuko aricyo Leta yifuriza umuturage.

Ati “Abaturage icyo tubasaba uyu munsi bakwiriye kuva mu guceceka, kera umwana w’umukobwa yarasambanywaga bagaceceka ngo batabivuga akazabura umugabo, ubu rero igihe turimo ntabwo aricyo guceceka, ni igihe cyo kwihobora kuko dufte serivisi zunganira ubutabera ukabona ibimenyetso niba wagize ikibazo gana ubutabera ikimenyetso kigihari, niba habaye icyaha genda utaroga ngo wangize ibimenyetso.”

Dr Karangwa yavuze ko kandi muri RFL nta serivisi igomba kumara iminsi irenze irindwi ngo kuko bavuguruye serivisi zose, anibutsa abaturage ko Leta yabashyiriyeho nkunganire ya 50% kuri serivisi bahabonera.

Bataramiwe n’abahanzi bakunda

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Ngoma na Nyagatare bashimishijwe no gutaramirwa n’abahanzi bakomeye mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Mu bitaramo bibiri byabereye mu turere twa Ngoma na Nyagatare byayobowe n’umushyushyarugamba Anita Pendo biririmbwamo n’abahanzi barimo Senderi Hit, Masamba Intore, Butera Knowless ndetse na Tom Close wari ukumbuwe n’abafana.

Abahanzi bahawe umwanya uhagije bishimana n’abakunzi babo mu ndirimbo zinyuranye.

Abaturage biganjemo urubyriuko n’abakunze nabo bishimiye kubona abahanzi benshi bwa mbere.

Dushime Claude wo mu Karere ka Nyagatare yabwiye IGIHE ko yishimiye uburyo yabonye abahanzi yajyaga abona ku mashusho gusa.

Ati “Njye nashimishijwe no kubona Knowless, ni ubwa mbere mu bonye yaririmbye ndushaho kumukunda.”

Byukusenge Joanna we yagize ati “Byari byiza kubona Tom Close aririmba, nanabonye Massamba urumva ko ntashye nishimye.”

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakorerwa mu Ntara zose z’igihugu hakazanahugurwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze ku kuntu bajya babungabunga bimwe mu bimenyetso byakwifashishwa mu butabera.

Ubu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi za RFL bwitabiriwe n'abaturage benshi bo muri Nyagatare
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
Abahanzi barimo Massamba basusurukije abaturage bitabiriye ubu bukangurambaga
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Karangwa Charles yavuze ko batangiye kwegereza serivisi zabo abaturage kugira ngo bazimenye
Tom Close ari mu bahanzi basusurukije aba baturage
Bishimiye kubona abahanzi bakunda amaso ku maso
Bamwe ni ubwa mbere bari babonye Knowless amaso ku maso
Massamba yasusurukije aba baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .