00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Amavuriro y’ibanze agiye kugezwaho imiti hifashishijwe ’drones’

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 January 2025 saa 09:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, RMS, batangaje ko bagiye gutangira kwifashisha indege nto zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’ mu gukwirakwiza imiti mu mavuriro y’ibanze kugira ngo bifashe abaturage kuyibona vuba kandi hafi yabo.

Ibi byagarutsweho muri iki Cyumweru ubwo Abasenateri baganiraga n’abayobora amavuriro y’ibanze yo mu Karere ka Nyagatare.

Aba bayobozi bagaragaje ko bahura n’ikibazo cyo kubura imiti bitewe n’imiterere y’aka Karere kuko usanga aho bayikura ari kure.

Bamwe mu bayobora aya mavuriro mato bagaragaje ko kugira ngo imiti ibagereho bakora urugendo rurerure, hakaba n’igihe imvura igwa, bakagorwa no kuyibona, bagasaba ko iki kibazo cyakemurwa.

Uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, RMS, ishami rya Nyagatare, Shumbusho Eugène, yavuze ko bitarenze ukwezi kwa Gashyantare, amavuriro mato azaba yemerewe gukorana na Zipline ku buryo abakeneye imiti yihutirwa bazajya bayaka igahita ibageraho.

Yagize ati "Dufite amavuriro abiri y’ibanze ya Gihengeri na Nyamirama yabanje gukorerwaho igerageza kandi ryagenze neza, ryagaragaje ko n’ahandi bishoboka. Amavuriro y’ibanze y’abikorera niyo azaherwaho, bizatuma kubona imiti biborohera binihute kuruta uko byari bisanzwe.’’

Shumbusho yavuze ko impamvu bahereye ku mavuriro y’ibanze y’abikorera, ari uko yakundaga kugorwa no kubona imiti, bakazajya babanza kwishyura kuri Zipline ubundi drone ikabagezaho ya miti bifuzaga mu minota mike.

Umuyobozi w’ivuriro ry’ibanze rya Nyamiyonga riherereye mu Murenge wa Musheri, Kayitare Stiven, yavuze ko kuba bagiye kujya babona imiti hifashishijwe drone bizakuraho ikibazo bari bamaze igihe bafite cyo kubura imiti.

Ati “Bizadufasha kuko hari igihe imiti yamaraga iminsi itaraza, ariko ubu drone nta n’iminota 30 bizajya bitwara. Uretse kuba iyi gahunda izihutisha ihererekanywa ry’imiti, izanatanga umusanzu ukomeye mu kugabanya ibibazo biterwa no kubura imiti twajyaga duhura nabyo."

Akarere ka Nyagatare kabarizwamo amavuriro y’ibanze 84, aho biteganyijwe ko muri Gashyantare ari bwo amavuriro ya mbere azahita atangira kubona imiti hifashishijwe drone.

Amavuriro y’ibanze yo muri Nyagatare agiye gutangira kugezwaho imiti hifashishijwe drones

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .