Nyagatare: Aborozi bahangayikishijwe n’isazi ya Tsetse ikomeje gutera indwara inka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Aborozi batandukanye bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’isanzi ya Tsetse ikomeje gutera indwara inka zabo.

Bamwe muri aba borozi ni abo mu Kagari ka Rubagabaga n’aka Nyamirama, duhana imbibi n’ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Mu kiganiro bagiranye na Radiyo Rwanda bagaragaje impungenge z’amatungo yabo kubera iyo sazi ya Tsetse.

Umusaza umwe yati “Ikintu kiduhangayikishije ni tsetse no kubura imiti yayo, ubundi twajyaga dutera imiti atari cyane ariko kandi ubungubu isazi igiye guhaguruka”.

Undi mugore yagize ati “Ikibazo cy’indwara hari isazi yitwa tsetse mutugiriye neza mwadushakira umuti wayo.”

Gusa ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko hari imitego yabonetse irwanya iyi sazi kigashishikariza abo borozi kuyigura.

Isazi si ubwambere ivuzwe mu murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Umukozi wa RAB ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’amatungo kuri sitasiyo ya Nyagatare na Gatsibo, yavuze ko “Iyo sazi ya tsetse yigeze kuba ari nyinshi muri iki gice cy’Iburasirazuba cyane cyane kiriya gituranye na Parike ariko nyine hari uburyo yagiye irwanywamo aribwo dukoresha muri iki gihe.

Avuga ko icya mbere ari ugutega imitego kandi ihari, icya Kabiri ni ugukorera ifamu biriya bihuru yihishamo bakabitema.

Yongeyeho ko iyo ubwo buryo bubiri bukozwe iyo sazi icika anagira inama aba borozi yo kubegera bakagura imitego kuko umwe ugura amafaranga 1000 ndetse ashimangira ko yahendutse ugereranyije na mbere cyane ko Leta y’u Rwanda yashyizemo nkunganire.

Umutego wifashishwa mu gutega isazi ya Tsetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza