00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abaturage bishyiriyeho ikigega cy’umudugudu bizigamiramo imyaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 May 2025 saa 08:55
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba mu Kagari ka Byimana mu Mudugudu wa Kabuga I, bishyiriyeho Ikigega cy’Umudugudu bizigamiramo ibyo bejeje bikabafasha kwirinda gusesagura ndetse bikanabatabara mu bihe bikomeye.

Ni ikigega bise Ishema ryacu, kuri ubu gihunitsemo ibigori toni umunani zavuye mu ngo 70. Buri muturage iyo yejeje afata ku byo yejeje agashyira muri iki kigega bakabibika.

Ibi babikoze kubera amezi arimo Werurwe, Mata, Gicurasi, Ukwakira n’Ugushyingo akunze kugora abahinzi. Iki gihe ni nabwo ibyahunitswe bihabwa abaturage.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabuga I, Kimenyi Benjamin, avuga ko kuri ubu bamaze kugeza ingo 70 zijyana umusaruro w’ibigori zikawubika muri iki kigega aho bamaze kugeza toni umunani muri iki gihembwe.

Ati “Twabikoze kugira ngo twirinde ibiza n’ibyorezo bishobora kudutera, twabitangiye nyuma ya Covid-19 nyuma yo kubona ukuntu abaturage bacu bagize ikibazo bagasonza tukajya dushakisha inkunga kugira ngo tubagaburire. Twashyizeho rero iki kigega kugira ngo turamutse tugize ikibazo tuzabe dufite ibyo kurya bihagije.’’

Kimenyi yavuze ko kuva iki kigega cyatangizwa nibura mu mezi nka Werurwe, Mata na Gicurasi ari bwo abaturage bakunda guhabwa ibigori bakabishehamo akawunga kakabunganira.

Mukamusoni Collette utuye muri uyu Mudugudu, yavuze ko iki kigega kigeze kumutabara ubwo yari yarahunitsemo ibilo 100 by’ibigori. Icyo gihe ngo yari yarahinze bitinda kwera kubera n’izuba ryinshi.

Ati “Uwo munsi bampaye ibilo 50 by’ibigori ndabisheha nkuramo akawunga kamfasha gutunga umuryango wanjye inzara ntiyanyicira abana. Ubu rero ndi umuhamya w’uko kwizigamira mu Mudugudu wacu byangiriye umumaro.’’

Mugiraneza Emmanuel ufite abana batanu, yavuze ko kwizigamira ibyo wejeje muri iki kigega byamufashije cyane kuko ubusanzwe yajyaga yeza imyaka yose akayigurisha, agakemura ibibazo mu gihe haje inzara akaba yahangayika cyane.

Yavuze ko abenshi kwizigamira mu ngo zabo bakaba babika ibigori amezi atatu cyangwa ane bigoye cyane ariko kuba babihuriza hamwe binatuma umwe utashoboraga kubibika nawe abasha kwizigamira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko iki gikorwa abaturage bo mu Mudugudu wa Kabuga I bakoze ari cyiza ndetse bagiye gushishikariza n’indi midugudu kubikora kuko byabafasha mu kwizigamira.

Ati “Ni umuco mwiza kandi ni igikorwa cyiza abandi bakwigiraho, birasaba ko hakorwa ubukangurambaga ku yindi midugudu kugira ngo kiriya gikorwa nabo bagikore babashe kwizigamira.’’

Uretse kwishyiriraho ikigega cy’Umudugudu, abatuye Umudugudu wa Kabuga I bamaze no kwishyura mituweli y’umwaka utaha wa 2025/2026.

Muri uyu mudugudu bashyizeho ikigega cy’umudugudu kibafasha mu kwizigamira ibyo bejeje
Mukamusoni avuga ko yigeze guhinga inzara imera nabi, muri iki kigega bamuha ibilo 50 by’ibigori byatumye umuryango we umera neza
Mugiraneza avuga kwizigamira byamufashije cyane mu gihe yabaga yaragurishije ibyo yari yejeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .