00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abaturage bafite impungenge kubera gusangira amazi n’amatungo

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 8 July 2013 saa 08:22
Yasuwe :

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu umwe mu bagore atangaje ko abaturage bo mu Murenge wa Musheri, akarere ka Nyagatare babangamiwe n’ikibazo cy’amazi, kinatuma basigaye bayasangira n’amatungo, ubuyobozi bw’uyu Murenge buratanga icyizere cyo gukemura iki kibazo, bitarenze mu mwaka wa 2014.
Uyu muturage yagaragaje iki kibazo mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abagore bahagarariye abandi baturutse mu gihugu cyose.
Muri iki kiganiro, uyu mugore yagize ati “Ubu rwose twe nk’abagore (…)

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu umwe mu bagore atangaje ko abaturage bo mu Murenge wa Musheri, akarere ka Nyagatare babangamiwe n’ikibazo cy’amazi, kinatuma basigaye bayasangira n’amatungo, ubuyobozi bw’uyu Murenge buratanga icyizere cyo gukemura iki kibazo, bitarenze mu mwaka wa 2014.

Uyu muturage yagaragaje iki kibazo mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abagore bahagarariye abandi baturutse mu gihugu cyose.

Muri iki kiganiro, uyu mugore yagize ati “Ubu rwose twe nk’abagore bo Murenge wa Musheri n’abaturage muri rusange, dukomeje kubangamirwa n’ikibazo cy’amazi, aho abana bajya kuvoma mu gihe n’inka zirimo kunywa, ibi bituma dukomeza kwibaza igihe iki kibazo kizakemukira dore ko kimaze igihe kirekire ariko ntikibonerwe umuti.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko ikibazo cy’amazi mu duce dutandukanye tw’igihugu cyane cyane mu karere ka Nyagatare kizwi, ariko kiri mu nzira zo gukemuka, aha ashimangira ko iki kibazo kitagomba kureba EWSA gusa, ahubwo kireba inzego zose, uretse ko atabuze kunenga bamwe bahabwa gukora ibi bikorwa bigenerwa abaturage ariko ugasanga batabyubahirije.

Kuba abaturage basangira amazi n’amatungo, byatumye IGIHE, twifuza kumenya icyo ubuyobozi bw’uyu Murenge bwaba bubikoraho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Kamugisha Charles, atangariza IGIHE ko uyu Murenge koko ubangamiwe n’ikazo cy’amazi, binatuma abenshi bajya kuvoma mu mugezi w’Umuvumba, mu gihe n’inka ariho zishokera.

Kamugisha Charles yagize ati “Icyo na kwizeza aba baturage ba Musheri, ni uko tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere na EWSA, mu mwaka wa 2014, aba baturage bagomba kuba babonye amazi kuko natwe tuzi ko babangamiwe cyane, bityo bashonje bahishiwe.”

N’ubwo uyu muyobozi atagaragaza ijanisha Umurenge we waba ugezeho mu kugira amazi meza, bamwe mu batuye uyu Murenge bavuga ko uretse aho bavoma ahitwa ku Muvumba, nta handi bashobora kubona amazi meza, nyamara amazi yawo akaba aturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, bivuze ko byoroshye kuri aba baturage kuba bakwandura indwara zikomotse ku mazi mabi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .