Nyagatare: Abasaga 200 batsindiye ibihembo muri Shashagirana na Clear (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Kamena 2019 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Uruganda Trust Industries Ltd rwahaye abasaga 200 ibihembo birimo amagare, imitaka, ibikapu, imipira yo kwambara, amasabune n’ibikoresho by’isuku byatanzwe binyuze mu bukangurambaga bwa ‘Shashagirana na Clear’.

Ku wa 13 Kamena 2018 nibwo Trust Industries yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gukoresha ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda, by’umwihariko isabune y’ubururu rukora.

Binyuze muri ‘Shashagirana na Clear’, umuntu wese uguze umuti w’isabune y’ubururu cyangwa agace gato aba afite amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo umupira, ingofero, umutaka, telefoni nto, igare, moto n’ibikoresho by’isuku bya Clear bikorwa na Trust Industries.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Kamena 2019, mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare hari hahuriye abaturage benshi bari bitabiriye ubu bukangurambaga ari nako bagura ibikoresho by’uru ruganda, bakanabasha gutombora.

Mushimiyimana Beathe utuye mu Kagari ka Gashenyi muri Rukomo, ari mu basekewe n’amahirwe atombora igare.

Yagize ati “Nshimishijwe n’uko natomboye igare nk’umuntu usanzwe ukoresha ibikoresho by’uru ruganda, ni ishimwe bampaye cyane ko nsanzwe nzi kuritwara nzajya ndikoresha ngiye mu murima, guhinga no gusarura. Ndashimira Trust Industries.”

Mushimiyimana yabwiye IGIHE ko asanzwe akoresha isabune za Clear avuga ko ziramba, zikanacyesha imyenda kurenza izo yakoreshaga mbere.

Yakomeje agira ati “Nsanzwe nkoresha isabune ya Clear ariko nagira ngo mbwire Abanyarwanda ko ireta, ndetse uru ruganda rufite impapuro z’isuku na zo nziza.”

Uwitwa Mukamana Immaculée wahawe umutaka yagize ati “Naguze isabune none bampaye n’umutaka w’ubuntu, ntabwo ari ubwa mbere nguze isabune ya Clear kandi ni nziza irareta. Nashishikariza Abanyarwanda kujya bagura ibikoresho bya Trust Industries.”

Ibindi bihembo byatanzwe birimo isabune, impapuro z’isuku, imipira yo kwambara.

Ubuyobozi bwa Trust Industires butangaza ko abitabiriye iyi gahunda muri Nyagatare bari benshi kandi bashimishijwe n’uko ubukangurambaga bwagenze neza kuva bwatangira mu mpera za 2018.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2019, i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku Cyicaro Gikuru cya Trust Industries habera ibirori byo gusoza gahunda ya Shashagirana na Clear, hatangwa igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Alto.

Trust Industries itanga ibicuruzwa bya Clear ikorera Kanzenze mu Karere ka Bugesera. Uru ruganda rwatangiye mu 2009 rukora ubucuruzi busanzwe, mu 2012 nibwo rwinjiye mu birebana no gukora ibikoresho bitandukanye by’isuku, aho rumaze kugira ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi n’icyenda z’impapuro zikoreshwa mu bwiherero.

Ikora ibikoresho by’isuku bisaga 28, birimo impapuro zikoreshwa mu bwiherero n’izo mu gikoni, isabune zo gukaraba intoki, imiti yo koza ibirahure, amasahani, gukoropa no gusukura ubwiherero.

Mushimiyimana watomboye igare i Nyagatare yavuze imyato ibikoresho bya Trust Industries
Mushimiyimana yavuze ko asanzwe azi gutwara igare bizamufasha mu mirimo ye ya buri munsi
Ubwo Mushimiyimana yashyikirizwaga igare rye nyuma yo kuritombora muri Shashagirana na Clear
Yaguze isabune atombora umutaka wa Trust Industries
Ibyishimo byari byarenze Mushimiyimana Beathe watomboye igare
Abaturage baguze amasabune ya Clear
Ab'i Nyagatare bari bitabiriye ubukangurambaga bwa Shashagirana na Clear batashye baguze amasabune
Igare Mushimiyimana yatomboye ryari rikiriho amasashi
Mushimiyimana Beathe watomboye igare yahise aritahana iwe mu rugo
Abari bitabiriye ubukangurambaga bwa Shashagirana na Clear basusurukijwe n'ababyinnyi batandukanye
Gahunda ya Shashagirana na Clear irasozwa kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .