00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abarenga 7000 bahawe akazi ko gucukura amaterasi y’indinganire

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 August 2024 saa 01:15
Yasuwe :

Abaturage barenga 7000 bo mu Karere ka Nyagatare bamaze guhabwa akazi mu gutunganya y’indinganire binyuze mu mushinga uteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi, CDAT, ubuyobozi bugahamya ko bamaze guhembwa arenga miliyoni 719 Frw.

Mu mpera z’iki Cyumweru, mu Karere ka Nyagatare abayobozi mu nzego zitandukanye bahuriye hamwe basuzuma aho imishinga ya CDAT na SAIP II igeze ishyirwa mu bikorwa.

CDAT ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo n’ayagenewe inguzanyo abari muri iyi ngeri bo mu byiciro binyuranye.

Umuyobozi wa CDAT, Uzabibara Erneste yavuze ko mu bikorwa bamaze gukora nko mu Karere ka Nyagatare, bibanze ku gutunganya imisozi n’ibibaya bakoresheje amaterasi y’indinganire n’amaterasi yikora.

Ati “Uyu munsi tumaze gukora hegitari 218 z’amaterasi y’indinganire kuri hegitari 300 twari twariyemeje na hegitari 274 z’amaterasi yikora kuri hegitari 259 twari twariyemeje. Tuzakoresha miliyari imwe na miliyoni 200 Frw azifashishwa hakorwa amaterasi banateraho ibyatsi n’ibiti bituma afata.”

Uzabibara yavuze ko abaturage barenga 7000, barimo abagore 3500 n’urubyiruko 1700 bahawe akazi bagakora ayo materasi y’ubwoko bwose, bamaze guhembwa asaga miliyoni 719 Frw.

Biteganyijwe ko gutunganya amaterasi y’indinganire bizasozwa mu mpera za 2024 hakazakurikiraho gutunganya ibishanga bitandatu byo muri aka Karere kugira ngo bijye bihingwa n’abaturage.

Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko mu mushinga wa CDAT hari miliyari 16 Frw zanyujijwe muri BDF kugira ngo atangwe nk’inkunga nyunganizi mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Kugeza ubu hamaze gusuzumwa no kwemeza imishinga 236 izahabwa miliyari umunani na miliyoni 400 Frw.

Umushinga CDAT [Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation] ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi kuko ariyo yatanze aya mafaranga nk’inguzanyo.

Ukorera mu turere 14 turimo dutanu two mu Ntara y’Iburasirazuba turimo Bugesera, Kirehe, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare aho ufasha abaturage mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Umushinga wa CDAT uzaba urimo n'ibikorwa byo kuhira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .