Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangizaga ku mugaragaro gahunda y’imishinga itanga akazi ku baturage n’amakoperative bagizwe n’abahoze bacuruza magendu n’ibiyobyabwenge mu mirenge itandatu yo muri Nyagatare ihana imbibi na Uganda.
Muri aba baturage biganjemo abahoze mu burembetsi na magendu bari kwigishwa imyuga n’ubumenyingiro abandi bakaba barahawe akazi mu gihe koperative zo zizaterwa inkunga ya miliyoni eshanu kuri buri imwe nyuma yo kugaragaza imishinga izabateza imbere.
Imwe mu mirimo bakora irimo guhanga no gufata neza imihanda y’imigenderano, bakora mu bikorwa byo kurwanya isuri, amaterasi ndetse banatera ibiti.
Uretse abahabwa akazi hari n’abandi 399 bajyanwe kwiga mu mashuri y’imyuga bigishwa ubwubatsi, amashanyarazi, ubudozi, ubutetsi, ububoshyi, ububaji, gusudira ndetse no gutunganya imisatsi kugira ngo bibafashe kwihangira imirimo no gushaka akazi.
Umwe yagize ati “Twambukaga hakurya muri Uganda tukajya kuzana ibiyobyabwenge none ubu twarahindutse turi kwiga imyuga hano muri Ntoma nkanjye ndi kwiga ubwubatsi kandi nizeye ko ninsoza nzabona akazi.”
Nsabimana Gilbert uyobora koperative KOABIR iherereye mu Murenge wa Rwempasha, igizwe n’abanyamuryango 214 bahoze bacuruza magendu, yavuze ko basigaye bahinga ibigori kuri hegitari esheshatu, yavuze ko bageze ahashimishije ku buryo ngo banateganya gushinga uruganda rusya ibigori.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko aba baturage abenshi bagiye bahabwa akazi muri gahunda ya VUP anavuga ko abagenerwabikorwa 2529 bibumbiye mu makoperative 25 kuri ubu bakaba bamaze kwizigama miliyoni 28 Frw.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gushyira hamwe no guhuza imbaraga mu mishinga ibateza imbere, yabasabye kandi gushyira mu bikorwa ibyo biga no kunoza ibyo bakora kugira ngo babashe guhatana ku isoko ry’umurimo no gutanga akazi ku bandi.
Ati “Hari igihe abantu bashobora kwiga ubudozi bakabura icyarahani, ikigaragara rero ntabwo Leta yateganyije kwigisha gusa yanateganyije uburyo bwo gushyigikira imishinga cyane cyane iy’urubyiruko binyuze muri BDF, turasaba n’abanyamuryango b’amakoperative kugaragaraza ibitagenda kuko turashaka kubaherekeza muri byose.”
Kuri ubu abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera duhana imbibi na Uganda habarurwamo koperative 93 zigizwe n’abahoze ari abacuruzi ba magendu, bamaze kugera ku mari shingiro ya miliyoni 400 Frw.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!