Inkunga yabo bayishyikirije ubuyobozi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 mu Nteko y’abaturage. Bashyikirije ubuyobozi urutonde rw’abaturage 400 bo mu tugari twa Cyenjojo, Rutare na Mishenyi twose two mu Murenge wa Rwempasha.
Mukaminega Rabbia utuye mu Mudugudu wa Cyenjojo II mu Kagari ka Cyenjojo, yavuze ko asanzwe afite umuryango w’abantu batandatu kuburyo kuwutangira Mutuelle ngo byamugoraga cyane, uretse ubuhinzi buciriritse ngo nta kindi kintu akora.
Ati “Kutwishyurira Mutuelle rero byanteye ibyishimo byinshi, hari igihe narwaje umwana kumuvuza birangora cyane kuko namuguriraga ibinini ku ruhande, ubu rero biranshimishije cyane kuba mbonye Mutuelle, ngiye gushyiramo imbaraga ku buryo umwaka utaha nziyishyurira.”
Kankindi Languida ufite imyaka 65 utuye mu Mudugudu wa Nshure uherereye mu Kagari ka Rutare we yavuze ko yishimiye kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kuko yari amaze igihe kinini arwaye ku buryo kubona amafaranga yo kwishyurira umuryango wose byari bimugoye cyane. Yahize ko umwaka utaha azayiyishyurira kandi akanayishyura hakiri kare.
Umukozi w’Umurenge wa Rwempasha, Batamuriza Winnie, yashimiye Abanyarwanda baba muri Canada babashije kwishyurira abaturage 400, yavuze ko bari basanzwe bafite abarenga 500 batari bishyura ku buryo ngo kwishyurira aba baturage biri bubafasha kuzamura imibare yabamaze kwishyura kuburyo ntawagira ikibazo ngo ananirwe kwivuza.
Ati “Iyo umuntu afite Mutuelle aba afite ubuzima ntabwo yarembera mu nzu ariko mu by’ukuri bishimye kandi turanabashimira ko babashije kudutekerezaho. Turashimira kandi ubuyobozi bwiza budutoza gufashanya cyane.”
Uwambaye Odette umwe muri abo Banyarwanda baba muri Canada wagize igitekerezo cyo gukusanya iyi nkunga, yavuze ko yifashishije abandi Banyarwanda kugira ngo babashe gufasha abatari bishyura Ubwisungane mu kwivuza ngo babashe kuyibona ndetse banabashe kujya bivuza nta komyi.
Uwambaye yavuze ko nk’Abanyarwanda baba hanze basanze hari umusanzu bagomba Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ari na yo mpamvu buri mwaka hari ibikorwa bitandukanye bagenda bakora mu rwego rwo gufasha abafite amikoro make hirya no hino mu turere dutandukanye.
Yasabye n’abandi Banyarwanda bari mu bindi bihugu kwishyira hamwe bagafasha abatishoboye ngo kuko bidasaba ibya mirenge mu gufasha abaturage badafite amikoro ari hejuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!