Nyagatare: Abaminisitiri batanu basuye ahari kubakwa umudugudu uzatuzwamo imiryango 64, basaba ko wihutishwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 Kamena 2020 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, abaminisitiri batanu basuye ahari kubakwa umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 64, basaba ko imirimo yo kubaka yihutishwa ndetse n’umuhanda ugerayo ugashyirwamo kaburimbo.

Ni umudugudu uri kubakwa mu Murenge wa Tabagwe ku buso bungana na hegitari 73 zirimo 11 zubakwaho inzu zo kubamo izindi zikaba ziri kubakwaho isoko, ivuriro, amashuri, ibibuga, ibiraro by’amatungo ndetse n’ubutaka bwo guhingaho.

Mu ba Minisitiri basuye uyu mudugudu harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Albert Murasira, Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb Claver Gatete, Minisitiri w’Uburezi Uwamariya Valentine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye IGIHE ko aba baminisitiri basabye ko imirimo yo kubaka yihutishwa cyane cyane umuhanda werekeza kuri izi nzu.

Ati “Bashimye uburyo imirimo yo kubaka amashuri irimo kwihuta, banashima uburyo imirimo yo kubaka ibiteganyijwe byose muri rusange iri kwihuta, bashima amacumbi, ubuhinzi uburyo byateguwe n’uburyo abazahaba banahingiwe.”

Yavuze ko mu byo basabye ko byihutishwa harimo “ Umuhanda wa kaburimbo ungana na kilometero 31 ariko izizaba zikozwe ni 22, ibikorwa byose by’ubwubatsi twihaye itariki 25 Kamena ko byaba birangiye, banasabye ko amasuku muri rusange ku mashuri yubakwa, ku ivuriro n’ahandi byihutishwa bikarangira vuba.”

Biteganyijwe ko uyu mudugudu niwuzura uzatuzwamo imiryango 64 itishoboye yatoranyijwe hirya no hino mu mirenge yose igize aka Karere ka Nyagatare.

Akarere ka Nyagatare niko ka mbere mu bunini mu gihugu kagizwe n’imirenge 14 ndetse n’abaturage barenga ibihumbi 700. Kari mu turere dutandatu twatoranyijwe mu kuba imijyi yunganira Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, abaminisitiri batanu basuye ahari kubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 64, basaba ko imirimo yo kubaka yihutishwa ndetse n’umuhanda ugerayo ugashyirwamo kaburimbo
Abayobozi batandukanye babanje gusobanurirwa ku ikarita ibintu byose bizaba bigize uyu mudugudu
Ikarita igaragaza ibintu byose biri kubakwa bizaba bigize uyu mudugudu birimo n'ikibuga cy'umupira w'amaguru
Inzu zizatuzwamo imiryango 64 zamaze kubakwa
Basabye ko hihutishwa gukora amasuku ku hantu harangiye kubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .