Nyagatare: Abahoze mu buraya barishyuza imashini zo kudoda bahawe n’abagiraneza ubuyobozi bukazibima

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Kamena 2019 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Abahoze mu mwuga w’uburaya n’abakiwurimo bo mu Karere ka Nyagatare bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa ‘Indangamirwa’, baravuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwabahuguje imashini zo kudoda bari barahawe n’umuryango w’abagiraneza.

Aba bagore basaga 250 bavuga ko babikije imashini ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare, bari bahahwe kugira ngo bige kudoda ariko nyuma ziza kuburirwa irengero.

Aba bagore babwiye abanyamakuru barwanya virusi itera Sida, bari mu muryango witwa Abasirwa, ko izo mashini bamaze imyaka irindwi bazihawe ariko batazi impamvu umurenge wazibimye ukaziha abandi bantu.

Bemeza ko izo mashini uko ari ebyiri zifite agaciro k’asaga ibihumbi 700 Frw ndetse bazibikije ubuyobozi kubera ko bari batarabona aho gukorera.

Bavuga ko ubwo bahabwagwa izo mashini abakoraga uburaya benshi bahise babuvamo ariko nyuma benshi muri bo bahise babusubiramo ubwo ubuyobozi bwangaga kuzibaha ngo bazigireho kudoda.

Umwe yagize ati “Izo mashini ntituzi aho zarengeye kuko hashize imyaka irindwi baziduhaye tuzibitsa umurenge kuko twari tutaragira ahantu ho gukorera. Nyuma rero twarihuje turahabona tuzibajije abayobozi batangira kwitana ba mwana.”

Uyobora Indangamirwa, Bamuhigire Chantal, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko izo mashini ziburiwe irengero hari benshi muri bo bahise bisubirira buraya.

Yagize ati “Birumvikana bitugiraho ingaruka kuko hari abo zari gufasha bakamenya umwuga w’ubudozi ukabateza imbere batarinze kujya mu buraya ariko ikibazo n’uko bazihaye abandi bantu”.

Yongeyeho ko iyo abaretse uburaya n’abakiburimo basabye izo mashini zidoda ubuyobozi buhita bubasaba ibyangombwa bigaragaza ko ari koperative akaboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubakorera ubuvugizi.

Ubuyobozi bwiteguye kuzibasubiza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko izi mashini ubuyobozi bwabanje kuzigumana kuko aba bagore bahoze mu buraya batari babona aho gukorera n’umwarimu ubigisha kuzikoresha.

Yagize ati “Nibyo bahawe imashini irimo isirifira n’idoda bisanzwe kuko bari bateguye umushinga uremerwa, ikibazo cyaje kubaho iryo shyirahamwe ryari rikeneye gufashwa kuko nta bushobozi ryari rifite bwo kubareka kandi batari bafite nk’aho gukorera cyangwa ubigisha kuzikoresha ku buryo ari byo byatumye ubuyobozi bubanza kuzigumana.”

Yongeyeho ko izo mashini baje kuziha umufatanyabikorwa ufite umushinga wo gufasha abana babyariye mu ngo bitewe n’uko yari afite ubushobozi bwo kuriha ubabigisha kuzikoresha no kwishyurira aho bakorera.

Gusa yemeje ko bagiye kureba ko aba bagore bahoze mu buraya bamaze kubona ubushobozi kugira ngo bazibegurire.

Bamwe mu bahoze mu buraya bavuga ko bahawe imashini zo kudoda ariko bakaba batarazishyikirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza