Nyagatare: Abacuruza ibiyobyabwenge basabiye imbabazi mu ruhame

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Ukwakira 2018 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyagatare yagaragarije abaturage abantu batanu bacuruzaga ibiyobyabwenge babivanye muri Uganda, basaba imbabazi mu ruhame biyemeza guca ukubiri nabyo.

Aba baturage basabye imbabazi, bavuga ko babikoraga bashaka amaramuko.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru mu Murenge wa Rwimiyaga, cyaranzwe no gutwika ibiyobyabwenge byafashwe bifite agaciro karenga miliyoni 2,6 Frw.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare SP Tebuka Pierre, yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bo bazi babicuruza kuko bari kwangiza abana babo, ndetse ko abenshi mu babifatanwa babikura mu bihugu by’abaturanyi.

Ati "Iyo ugiye kureba mu bo dufata bose nta n’umwe ubikura hano mu Rwanda ahubwo bajya kubigura hakurya mu gihugu cy’abaturanyi bakabizana hano, niyo mpamvu dusaba abaturage gukaza irondo n’uwo baketse bakatumenyesha tukabakurikirana kuko bari kwangiza urubyiruko rwacu."

Yakomeje avuga ko bafite urutonde rurerure rw’ababicuruza asaba abaturage kubireka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian yabwiye IGIHE ko imbaraga amadini n’amatorero bari gushyira mu kurwanya ibiyobyabwenge nibazikomeza bagafatanya na Polisi n’akarere, bizeye kubihashya.

Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere Prof. Shyaka Anastase yashimiye inzego zose ziri gushyira imbaraga mu kurandura ibiyobyabwenge, anasaba abaturage kubigiramo uruhare.

Ati "Mukwiye gutanga umusanzu mu kugaragaza abacuruza ibiyobyabwenge, buri wese yumve ko gutanga amakuru ari ingenzi yaba kuri we cyangwa ku bandi. Ndabasaba kugira uruhare runini mu bibakorerwa kuko nibwo buyobozi twifuza, dufatanye buri kimwe ntihagire uwumva ko kurwanya ibiyobyabwenge bireba ubuyobozi gusa ahubwo twumve ko bitureba twese."

Akarere ka Nyagatare gakora ku bihugu by’abaturanyi aribyo Uganda na Tanzania.

Umurenge wa Rwimiyaga ni wo uza kumwanya wa mbere mu kugaragaramo ibiyobyabwenge byinshi muri aka karere.

Abafatiwe mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge basabiye imbabazi mu ruhame
Abayobozi n'abaturage bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 2.6 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza