00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Ababyeyi batererana abana bafunzwe bagenewe ubutumwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 June 2022 saa 05:48
Yasuwe :

Abana bafungiwe muri Gereza y’abana ya Nyagatare bagaragaje zimwe mu mbogamizi bagihura na zo zirimo kudasurwa n’imiryango yabo ndetse no kutabona bimwe mu bikoresho nkenerwa basaba imiryango yabo kubibuka ikajya ibasura aho kubatererana.

Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w’umunyafurika. Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana twubake ejo heza.”

Ku rwego rw’igihihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Bugesera mu gihe no muri gereza ifungirwao abana ya Nyagatare mu rwego rwo kubereka ko Leta ifite inshingano zo kubagorora bagasubira mu muryango nyarwanda bameze neza.

Nkurunziza Olivier wavuze mu izina rya bagenzi be yashimiye Leta ku kuntu idahwema kubitaho umunsi ku munsi, ikabigisha, ikabagaburira, ikabafata neza ku buryo uburenganzira bwabo bwose bwubahirizwa burimo kwigishwa imyuga n’andi masomo asanzwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Yavuze ko nubwo hari ibyiza bikorwa mu kubafasha kubaho neza hakiri imbogamizi bahura na zo kubera kudasurwa kw’abana benshi bafungiye muri iyi Gereza ya Nyagatare.

Ati “Usanga dufite ubukene bw’ibikoresho by’ibanze bidatangwa na gereza nk’inkweto, imyenda, colgate, amavuta yo kwisiga, uburoso n’ibindi.”

Yavuze ko kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga ari byiza ndetse bibabafasha cyane Ati “Ariko byaba byiza abana tugiye twunganirwa n’abari aho tuburanira kugira ngo tuburane nta gihunga.”

Niragire Nadine we yavuze ko kubura bimwe mu bikoresho by’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi kongeraho kudasurwa n’ababyeyi babo biri mu byo basaba ko byakosoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko iyo umwana nk’uyu asuwe bimuha icyizere ko umuryango we umwitayeho bikaba byanatuma ahinduka kuko aba yabonye abamugorora bakamushyira ku murongo. Yasabye ababyeyi kwikubita agashyi bagasura abana babo kuko nubwo bakoze amakosa ariko bagifite amahirwe yo guhinduka bakaba abana beza.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko mu bikoresho by’ibanze abana bafunzwe bakenera hari ibyo Gereza ibagenera bakanagira abafatanyabikorwa babafasha gukemura ibyo bibazo bito.

Yakomeje avuga anenga imwe mu miryango imara imyaka irenga ibiri idasura abana babo.

Ati “Hari imiryango navuga ko ititwara neza, iyo umwana agonganye n’amategeko akaza hano basa n’aho bamugize igicibwa. Ndagira ngo nongere nsabe ababyeyi ko bidakwiriye niba umwana yagonganye n’amategeko ntibakabacireho iteka. Bajye batera intambwe baze kubasura, ni abana b’u Rwanda umubyeyi aba agomba gusura umwana we.”

Ku kijyanye no kuburanira ku ikoranabuhanga, yavuze ko bari gukorana n’izindi nzego zireba kugira ngo iki kibazo gikemuke aho ngo hari abajya kuburanira nk’i Muhanga, i Musanze n’ahandi baba barakoreye ibyaha.

Gereza ya Nyagatare ifungiwemo abana 451 barimo abakobwa 31 n’abahungu 421. Benshi muri bo baba barakoze ibyaha birimo gufatanwa ibiyobyabwenge, gusambanya abandi bana bakiri bato n’ibindi.

Abana bafungiwe muri Gerza y'abana ya Nyagatare basabye ko ababyeyi babo bajya babasura
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet yasabye ababyeyi kwibuka abana babo bafungiye muri Gereza ya Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .