00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabutsitsi wigishije Perezida Kagame yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 07:26
Yasuwe :

Nyabutsitsi Augustin uri mu barimu bigishije Perezida Paul Kagame mu mashuri abanza, yitabye Imana ku myaka 79, azize uburwayi.

Amakuru avuga ko Nyabutsitsi yitabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2022, aho yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal yari amaze iminsi avurirwamo.

Yari atuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aho yubakiwe na Perezida Kagame nyuma yo guhura na we mu 2016.

Abo mu muryango we baganiriye na New Times dukesha iyi nkuru ntibatangaje byinshi ku burwayi bw’uyu musaza cyangwa igihe yaba yarajyaniwe mu bitaro.

Mu 2016, Nyabutsitsi yakabije inzozi zo kongera guhura n’umunyeshuri we Paul Kagame.

Yamwigishije mu mwaka wa gatandatu n’uwa karindwi hagati y’umwaka wa 1967 na 1968 mu Ishuri Ribanza rya Rwengoro mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, iherereye mu Karere ka Kabalore muri Uganda, aho na we yari impunzi.

Perezida Kagame ubwo bahuraga, yamubajije ubuzima abayemo, aramufasha ku buryo yamuhaye inzu akava mu bukode.

Nyabutsitsi nyuma yo gutahuka mu gihugu cye, yageze mu Rwanda akomeza umwuga w’ubwarimu aho yigishije mu ishuri rya Bon Berger ry’Itorero Umushumba Mwiza riri i Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo; aho yigishaga mu mwaka wa 3 no mu wa 4 mu mashuri abanza.

Mu 2016, Perezida Kagame yahuye na Nyabutsisi
Nyabutsitsi yitabye Imana ku myaka 79
Yavuye muri Uganda ahungutse ageze mu Rwanda akomeza umwuga we wo kwigisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .