Uyu wibye yavumbuwe ahita ayamusibuza anahita amwishyurira amafaranga y’urugendo kugira ngo atamushyikiriza inzego z’umutekano.
Ibi byabaye ahagana saa tanu n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, ubwo yari mu mubyigano w’abari barimo gushakisha imodoka zibajyana mu Ntara kwizihiza iminsi mikuru n’imiryango yabo mu ntara.
Nkusi wafatie mu cyuho uyu musore arimo kumukora mu mufuka w’ipantaro, yabwiye IGIHE ko ukuboko kwe yagusingiriye ikofi ye atangiye kuyibika ubwo yari ari ku murongo w’abatega imodoka zijya mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati “Nagiye kumva numva ikofi yanjye irazamutse nkoze mu mufuka w’ipantaro numva ntayo mfite noneho bitewe n’uko nari mfite telefone mu ntoki nahindukiye vuba nihuta mbona ikofi yanjye ari kuyishyira mu mufuka w’ipantaro ye dutangira gutongana bamusatse barayimusangana.”
Akomeza avuga ko abandi bagenzi bari bahise batangira gukubita uwo musore, ahita asaba imbabazi asubiza ibyo yari yibye aniyemeza guhita amwishyurira urugendo nk’amande kugira ngo atamugeza mu nzego z’umutekano.
Muri ako kanya abari kumukubita bakimara kubona ko asabye imbabazi akanishyurira uwo yari agiye gucucura amafaranga y’urugendo, nabo bahise bareka kumujyana kuri polisi ahita agenda.
Ibi byahise bituma buri mugenzi wese uri muri iyi Gare ya Nyabugogo atangira kugira amakenga kugira ngo nawe atibwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!