Nyabugogo: Impanuka y’imodoka yahitanye umuntu umwe, batandatu barakomereka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yerekezaga Nyabugogo mu Murenge wa Muhima, yataye umuhanda igonga abantu barindwi, umwe muri bo ahita yitaba Imana.

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane ni bwo iyi modoka yavaga mu Mujyi rwagati yerekeza Nyabugogo yagonze umukindo, ita umuhanda igonga bantu barindwi bari mu marembo y’isoko ryahoze ari iry’abazunguzayi, barimo umumotari wahise apfa.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise akizwa n’amaguru aburirwa irengero.

Ababibonye batangarije IGIHE ko iyi mpanuka yari ikomeye kuko imodoka yagonze abantu benshi, bagakeka ko yari yacitse feri.

Umwe yagize ati “Yahereye ruguru igonga abantu, ndakeka ko hapfuye nka batanu kuko yahise ayikatisha hano muri aya marembo, ikindi kandi umubare w’abapfuye uraza kwiyongera kuko n’abatahise bapfa bakomeretse cyane.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko umuntu mwe ari we witabye Imana.

Yagize ati “Yagoze umukindo ita igisate cy’umuhanda inyura mu busitani noneho igonga umuntu umwe w’umumotari ahita apfa, ikomeretsa na babiri mu buryo bukomeye n’abandi bane mu buryo bworoheje, bahita bajyanwa mu Bitaro bya CHUK.”

Yongeyeho ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana kuko umushoferi wari utwaye iyo modoka wari gutanga ayo makuru yahise aburirwa irengero.

SSP Ndushabandi yakomeje avuga ko iyo umushoferi agonze akiruka bimugiraho ingaruka yo gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150Frw ndetse iyo yagonze abantu bagakomereka hakanagira abapfa bimuviramo igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kuzamura.

Abacururiza muri iri soko batangajwe n'uburyo iyi mpanuka yageze mu marembo y'aho bakorera
Iyo modoka yagonze abantu n'uruzitiro rw'isoko
Imodoka yanagonze abantu bari mu marembo y'isoko ry'abahoze ari abazunguzayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza