00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Fuso yabuze feri ihitana umunyamaguru

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Imodoka ya Fuso yari ihetse ibisheke yacitse feri ubwo yamanukaga iva ku Kimisagara yerekeza Nyabugogogo mu Karere ka Nyarugenge, igonga umukecuru wambukaga umuhanda ahita yitaba Imana.

Ahagana saa sita n’igice zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, nibwo iyi fuso yari ipakiye ibisheke yacitse feri ihita igonga uyu mukecuru hafi ya gare ya Nyabugogo.

Uyu mukecuru witabye Imana yari aturutse mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Karere ka Nyagatare.

Abaturage babwiye IGIHE ko iyi modoka ikimara gucika feri, kigingi wayo yahise anyuza umutwe mu idirishya atangira gusaba abantu bose kuva mu muhanda ababwira ko imodoka yacitse feri.

Bahamya ko iyi modoka iyo itagenda ivuza amahoni yari guhitana abantu benshi bari bahagaze aho badodera inkweto hafi ya Gare ya Nyabugogo.

David Muhizi wari kumwe na nyakwigendera, yavuze ko bari berekeje mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati “ Turaje twumva urusaku tubona imodoka irikumanuka hariya turabyigana cyane we abura aho ajya iramugonga ahita apfa.”

Nyuma y’uko iyi fuso ikoze impanuka inzego z’umutekano zahise zihagera zitwara umurambo wa nyakwigendera ngo ujye gukorerwa isuzuma, naho umushoferi w’ikamyo ahita atabwa muri yombi.

Iyi modoka yamanutse yacitse feri ihitana umunyamaguru
Inzego z'umutekano zahise zihagera
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gusuzumwa
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gusuzumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .